• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Editorial 17 Aug 2024 Amakuru, IMIKINO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zitandukanye.

Muri Minisiteri eshatu zirimo n’iya Siporo zahawe abayobozi bashya aho Minisitiri wa Siporo yagizwe Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wagiye kuri uyu mwanya mu 2019.

Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016. Yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri mbere FERWABA y’uko azamurwa mu ntera.

Nyirishema yakinnye mu ikipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho no mu ikipe y’igihugu ya Basketball muri za 2000.

Nyirishema yize muri KIST hagati muri 1998 na 2003 ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.

Mu 2008 yabonye diploma muri Integrate water resources Management yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.

Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, Umuryango udaharanira inyungu w’abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n’ingufu ku baturage.

Nyirishema agizwe Minisitiri wa siporo yari Senior Water Supply Manager/ Isoko y’Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.

Iyo uvuze Nyirishema ni nk’aho uba uvuze Basketball, gusa yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for peace.

Ni umugabo uvuga make, ababa hafi ya FERWABA bemeza ko yari ubwonko bw’iri shyirahamwe cyane cyane mu mishinga n’imiyoborere.

2024-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Editorial 15 Sep 2023
Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Editorial 06 Aug 2022
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Editorial 19 Apr 2018
Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Editorial 09 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza
ITOHOZA

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Editorial 04 May 2017
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma
HIRYA NO HINO

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Editorial 12 Jan 2020
U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi
ITOHOZA

U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi

Editorial 25 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru