Nyuma yuko Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi itsinzwe ku mugararagaro igahungira mu bihugu duturanye, bari bizeyeko bazagura nyuma y’igihe gito kuko kuribo FPR Inkotanyi bitaga Inyenzi ntiyagombaga gutegeka igihugu amezi atatu. Bishe Miliyoni irenga y’Abatutsi, bambukana miliyoni zisaga eshatu hanze y’igihugu, basahura banki zose,batwara umutungo wose w’igihugu nuko barambuka ngo FPR ntizategeka amabuye.
Mukugera hanze y’igihugu, icyo babanje gukora ni uguhakana icyaha cya Jenoside bari bamaze gukora, bakabishyira kuri FPR byose. Nibwo bamwe babashije kugera mu bihugu byo hanze biyita abarokotse Jenoside mu mpamvu zitandukanye, harimo gukomeza gahunda yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gushinjura ababyeyi babo, ndetse no gukomeza umurage w’ingengabitekerezo ya Jenoside barazwe n’ababyeyi babo.
Bamwe muri bo turavuga uyu munsi Claude Gatebuke na mushiki we Alice Gatebuke. Nubwo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibateze guhakana ko ari abana ba Gatsinzi Gatebuke, umuhutu wo ku Gisenyi muri Kayove, intagondwa iri muri bamwe baririmbaga ko u Rwanda n’ibirimo byose ni iby’abahutu. Abazi neza Gatsinzi Gatebuke ubyara Claude na Alice Gatebuke, cyangwa se abakoranye nawe mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya ubutagondwa bwe bwo kutihanganira ko Abatutsi nabo ari abanti nk’abandi. Nta nubwo abakozi bagenzi be b’Abatutsi bashoboraga kwicarana nawe aho bafatiraga amafunguro mukazi.
Nyuma rero abana be nibo bagiye bazenguruka mu mashuri hirya no hino muri Amerika bakavuga ko barokotse Jenoside. Kubera ikimwaro n’ipfunwe ntibanavuga Jenoside barokotse, bavuga Jenoside yo mu kirere, bigaherekezwa n’ubuhamya butagira aho bushingiye bakuye mu kirere.
Iyo Gatebuke Claude yagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga ko bavuye I Kigali mu modoka bakajya I Gisenyi (iwabo ku ivuko), aho Jenoside yakozwe mu gihe kitarenze iminsi itanu noneho mu nzira ngo bakamubwira ngo niyicukurire. Nuko agera ku Gisenyi. Abazi u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bazi neza ko hagati ya Mata na Nyakanga, nta metero 500 zashobokaga kuboneka nta bariyeri n’imwe y’interahamwe ihari, ubwo rero Gatebuke uko yidegembyaga mu modoka kuva Kigali kugera Gisenyi nuko atari mubo Interahamwe zashakaga. Ikindi Gatebuke avugako Kigali mu gihe cya Jenoside, byari byoroshye kubona Grenade kurusha icupa rya Fanta, ko byari nka Mogadishio, umurwa mukuru wa Somalia muri 1993.
Ibi Gatebuke abivuga kugirango yigarurire imitima y’abazungu b’abanyamerika bacyibuka amateka mabi muri Somalia kubera ingabo zabo zahaguye mu mwaka wa 1993. Abatutsi mu gihe cya Jenoside birwanyeho bakoresha amabuye, bagatinza ababisha kubica amasaha make, iyo bishoboka kugura Grenade ntabwo Interahamwe ziba zarabarundarundiye mu Kiliziya no mu mashuri ngo zihabicire. Ibi Gatebuke aba ashaka kugaragaza ko byari intambara hagati y’amako ubundi ibisigaye byose akabigereka kuri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside nk’abandi bahutu b’intagondwa bose.
Ntabwo Claude Gatebuke umugambi we akura ku murage w’ingengabitekerezo ya Jenoside yarazwe na Se urangirira mu gutanga ubuhamya bugoramye gusa, yanashinze ishyirahamwe ryitwa AGLAN ( African Great Lakes Action Network) yise ko rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu nyamara rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse. Gutagatifuza Interahamwe no gusiga icyasha FPR Inkotanyi.
Gatebuke yemeza ko u Rwanda rwari Paradizo mbere ya 1990, yirengagije ko hari politiki yahezaga binyuze mubyitwaga iringaniza n’ikandamiza. Ariko kuba Gatebuke yaravukiye mu Bushiru, umurwa mukuru wa MRND, kuri we yumva ko byose byari Paradizo, igihugu ari icyabo, igisirikari ari icyabo, imyanya yose y’ubuyobozi ari iyabo.
Ubu Gatebuke yirirwa agendana na Judi Rever, wahariye ubuzima bwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yiyegereza abana b’interahamwe bahuriye muri Jambo asbl akaba kandi akorana byahafi nundi witwa Denise Zaneza nawe uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inyandiko za Gatebuke ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabo bagenda bose bigaragaza imitekerereze ye ishingiye ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gutagatifuza Interahamwe na Ex FAR bateguye umugambi wa Jenoside. Nicyo agamije ntakindi.