Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo yagaragaje ko na we adashyigikiye igitaramo cy’Umunyekongo, Maître Gims yashyize taliki 7 z’Ukwezi gutaha kwa 4, itariki u Rwanda n’Isi binjira mu cyunamo cy’iminsi 7 n’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni igitaramo uyu Munyekongo yavuze ko ngo kigamije gushyigikira abana bagizweho ingaruka n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.
Iki gitaramo kandi cyamaganiwe kure n’umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa, basanga ari inzira yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Basanga kandi gushyira icyo gitaramo ku ya 7 Mata, takili Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ibikorwa bigamije gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
RBA yavuganye na Me Richard Gisagara, Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, avuga ko umuyobozi w’Umujyi wa Paris na we ashyigikiye ko icyo gitaramo gihagarikwa ariko ko ijambo rya nyuma ngo rifitwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris.
RBA