Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Mbonyintege Smaragde aremeza ko amakuru yari yahakanye mu minsi ishize, y’uko kiliziya igiye gukorera yubile abapadiri barimo abajenosideri, ari ukuri.
Mgr Mbonyintege ariko avuga ko ntawe byagakwiye gutangaza kuko amategeko ya kiliziya atandukanye n’aya Leta kandi isakaramentu ry’ubusaseridoti rikaba ari iry’ubuzima bwose.
Bisobanuye ko padiri akomeza kwitwa padiri hatitawe ku kuba inkiko zaramuhamije ibyaha, ku buryo afunguwe ashobora gusubizwa ku mirimo, ndetse ngo n’iyo kiliziya imuhagaritse ntimwambura ubupadiri.
Mu nkuru dukesha Izuba rirashe Mgr Mbonyintege abisobanura atya: “Kiliziya gatulika iri muri yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti izasozwa mu mwaka utaha. Ibikorwa rero dukora muri iki gihe byose byibutsa iyo myaka 100 tumaze cyane cyane ibya ordination z’abapadiri (guhabwa ubupadiri). Igice cya mbere kizabera i Mushishiro (mu karere ka Muhanga) ariko hari n’ibindi bizakomeza muri izi vacances. I Mushishiro hari uzahabwa ubupadiri n’abazahabwa ubudiyakoni, noneho hakaba n’abapadiri bakora yubile.
Muri icyo gikorwa rero icyo tugamije ni ugushimira Imana no gusaba imbabazi. Birumvikana ko bariya bakoze Jenoside ari bo ba mbere mu bo dusaba imbabazi umuryango w’abakilisitu tukazisaba n’Imana. Ni ibyo tuzakora. Naho rero gukorera yubile abakoze jenoside (si igitangaza kuko) icya mbere ntibazaba bahari, barafunzwe, icya kabiri twebwe tujya gukora uwo munsi ntabwo wawukora ntuvuge abakoze ibyaha. Ntabwo byaba bihagije.Uko abantu babitwara n’uko babyumva ibyo ngibyo ni ibindi bindi ariko ndumva tugerageza kubisobanura bihagije.”
Abapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari ku rutonde rw’abo kiliziya izakorera yubile y’imyaka 25, ni Rukundo Emmanuel wakatiwe gufungwa imyaka 25 na Ndagijimana Joseph wakatiwe gufungwa burundu.
Si ubwambere Mgr Mbonyintege akora ubuyobozi bw’u Rwanda n’abanyarwanda mu jisho kuko yagiye avugwaho ibintu byinshi bimugaragaza nk’umwe mu bihaye Imana utarishimiye ko Ingabo zari iza RPF, zifata ubutegetsi. Ibi akaba yarabigaragaje yandika u rwandiko ubwo yari i Butare, mu gihe urugamba rwo kubohoza igihugu rwari rurimbanije yihanangiriza Inkotanyi gufata ubutegetsi kungufu.
Mgr Smaragde Mbonyintege
Sibyo gusa kandi Mgr Mbonyintege, aranavugwaho kohereza Abapadiri babiri muri Espagne gushinja Inkotanyi ubwicanyi bw’abanyaespagne biciwe mu Rwanda mugihe cya Jenoside ndetse no gutanga ubuhamya kubwicanyi bwakorewe abihaye Imana biciwe i Gakurazo.
Umwanditsi wacu