Umunyamakuru wigeze no kuba umuhanzi Mike Karangwa yamenyekanye cyane mu biganiro binyuranye nka Salus Relax, Sunday Night, Ten To Night n’ibindi by’imyidagaduro yagiye akora, muri iyi minsi akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana umunsi ku wundi.
Mike Karangwa usa n’uwabaye ahagaritse iby’itangazamakuru, kuri ubu akomeje kwandika amagambo anyuranye ku mbuga nkoranyambaga yuzuyemo ijambo ry’Imana, gukomeza abantu ndetse no kubahumuriza. Kuri iyi nshuro bisa n’ibyahinduye isura dore ko Mike Karangwa noneho abinyujije kuri Soundcloud yatangiye gushyiraho ibiganiro bikubiyemo ijambo ry’Imana aho wumva asoma ijambo ry’Imana akanarisobanurira abamukurikira.
Ikiganiro cya mbere Mike Karangwa yashyize kuri SoundCloud cyari kigizwe n’inkuru igira iti”Witinya, Ntugire ubwoba ukomeze kwizera Imana yawe.” Iki kiganiro yasobanuyemo iby’inkuru ya Yona iri mu gitabo cya Yona igice cya mbere muri Bibiliya. Tukimara kumva iki kiganiro twifuje kumenya ikihishe inyuma y’uku kwamamaza ijambo ry’Imana kwa Mike Karangwa maze turamuganiriza tugirana ikiganiro kigufi.
Muri iki kiganiro n’ Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru Mike yakomeje kugaruka ku kuba ntakidasanzwe akora cyane ko agerageza gusangiza abantu ijambo ry’Imana ryanabafasha, ibi Mike Karangwa abivuga anongeraho ko nta yindi nyungu cyangwa ikindi aba agamije usibye gusangiza ijambo ry’Imana inshuti n’abavandimwe bamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.
Mike Karangwa yagarutse no ku cyamuteye gutangira gahunda yo gusangiza abantu ijambo ry’Imana aho yagize ati “Ikibazo bamwe mu rubyiruko dufite nuko dusa naho tutakibona umwanya uhagije wo kwiga ijambo ry’Imana kandi nyamara ryadufasha byinshi. Uwabishobora wese rero yatanga ubutumwa bwafasha abantu cyane cyane akoresheje imbuga nkoranyambaga kuko ariho abenshi mu rubyiruko bahurira cyane.”
Mike Karangwa
Mike Karangwa avuga ko nta gahunda yo kuba yashinga itorero cyangwa ngo abe umuvugabutumwa wo mu rusengero afite. Akomeza avuga ko icyo aba agamije ari ugufasha inshuti ze kwakira neza inkuru nziza zivuga ku ijambo ry’Imana. Mike Karangwa kandi wanatangarije Inyarwanda ko asanzwe ari umukirisitu wo muri kiliziya gatolika ahamya ko idini no gukizwa ntaho bihuriye.
Asoza ikiganiro kigufi twagiranye Mike Karangwa yatangaje ko ntakidasanzwe aba yakoze, ahubwo ko ibyo akora ari inshingano za buri wese mu gusangiza inshuti ze ibibafitiye akamaro harimo n’ijambo ry’Imana we akaba akomeje gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu buryo bwaguka umunsi ku wundi.