Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda (NFPO), ryatangaje ko ryiteguye guha ubufasha bw’amafaranga agera kuri miliyoni 20 RWF buri mutwe wa politiki uribarizwamo, kugira ngo ibashe kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro, Oswald Burasanzwe, yabwiye The New Times ko nubwo iri huriro rigizwe n’imitwe ya politiki 11 rikura amafaranga mu ngengo y’imari ya Leta no mu bafatanyabikorwa, ryiteguye gutera inkunga ya miliyoni 20 ibikorwa bya buri mutwe wa politiki uzabisaba.
Ati “Ingano y’amafaranga dukura mu isanduku ya Leta no mu bafatanyabikorwa igenda ihindagurika, gusa twemeje ko buri mutwe ushobora kuzabona miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuwufasha.”
Yakomeje avuga ko imitwe ya politiki yose yemerewe ariya mafaranga kandi bayatanga bagendeye ku wayasabye, gusa ngo icy’ingenzi ni uko azakoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Habineza Frank, yavuze ko iyi nkunga ari nziza ariko idahagije ugendeye kuri gahunda y’ibikorwa buri mutwe wa politiki uba uteganya gukora.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba twaratewe inkunga mbere, baherutse kuduha miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda twakoresheje mu bikorwa byacu, ni byiza kumva ko aya mafaranga yongerewe.”
Habineza wiyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora yo kuwa 3 no ku wa 4 Kanama 2017 akabona amajwi 0.48, aherutse gutangaza ko ishyaka rye ryiteguye guhatana no mu matora y’abadepite azaba muri Kanama 2018.
Amafaranga atangwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki aba agamije kongerera ubushobozi imitwe ya politiki binyuze mu mahugurwa ategurwa n’iri huriro cyangwa indi miryango irimo n’imitwe ya politiki ubwayo.
Mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka, ihuriro ry’imitwe ya politiki ryohereje indorerezi 100 zirimo ebyiri ziturutse muri buri mutwe wa politiki.