Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Israel aho yageze akakirwa na Minisitiri w’Itangazamakuru muri iki gihugu, Ayoob Kara.
Ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege i Tel Aviv, Ayoob Kara yamubwiye ko Israel ishyigikiye gahunda zose z’u Rwanda ndetse ko ari ibihugu bifitanye umubano ukomeye udateze kuzasibangana na rimwe.
Kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu na Perezida wacyo, Reuven Rivlin.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aheruka mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize ubwo yagendereraga ibihugu bitandukanye muri Afurika.
Perezida Paul Kagame na we yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, ifatwa nk’amahirwe akomeye yo guhanahana ibitekerezo ku iterambere ry’umubano w’ibi bihugu, yabaye muri Werurwe uyu mwaka i Washington DC.