Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, uri mu ruzinduko muri Israel, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2015 yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu.
Ni muri gahunda yo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya politiki n’ubukungu.
Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano n’igihugu cya Israel.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, agamije imikoranire n’imibanire mu bya politiki n’ubukungu.
Urwanda rufata Islael nk’igihugu cyakwigirwaho byinshi kubera yuko abaturage bacyo, Abayahudi, bakorewe jenoside ariko nyuma barisuganya, ubu kikaba ari igihugu gikomeye cyane mu bukungu kikaba kinatinyitse cyane mu bijyanye n’intambara !
Islael nayo ibona u Rwanda nk’igihugu kiyegereye cyane kubera amateka rwanyuzemo ya jenoside, ugasanga ifitiye u Rwanda impuhwe ku buryo icyarubaho gikomeye yatabara !
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Intebe wa Islael Benjamin Netanyahu.
Ni muri ubwo buryo u Rwanda ruherutse gufungura ambasade muri Islael kandi ibihugu byinshi bya Afurika bibitinya kubera igitsure cy’Abarabu. Uruzinduko rwa Mushikiwabo muri Islael rugomba kuba by’umwihari runagamije gusura ambasade y’u Rwanda nshya kandi rutezeho byinshi.
Cyiza Davidson