• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Editorial 08 Oct 2016 ITOHOZA

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu ushize yagize Valentine Rugwabiza Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye aho agiye gusimbura Eugene Richard Gasana wari umaze imyaka 7 kuri uyu mwanya nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma y’u Rwanda rivuga.

Iyirukanwa ku mirimo rya Eugene Gasana risa nk’iryatunguranye, ariko guverinoma y’u Rwanda yo ikavuga ko nta gitangaza kirimo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba yagize icyo avuga ku kuba Ambasaderi Gasana ataragaruka mu Rwanda kandi yarahamagajwe.

“Yakoze imyaka 7 hariya, yahamaze igihe kirekire bihagije”, uwo ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo avugana na AFP kuri uyu wa Gatatu mu magambo macye mbere yo kwanga kugira byinshi atangaza. Gusa yavuze ko guhamagaza ba ambasaderi ari ibisanzwe.

Ku kibazo cyo kuba Amb. Richard Gasana bivugwa ko kugeza ubu ataragaruka mu Rwanda, akaba yaranakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa leta ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko buri gihe iyo hagize impinduka zibaho habaho n’ibihuha, akomeza agira ati: “Yarahamagawe kandi agomba gutaha”.

-4268.jpg

Minisitiri Mushikiwabo na Amabasaderi Richard Gasana Eugene

Madamu Rugwabiza yari minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse akaba kuva mu 2005 kugeza mu 2013 yari Umuyobozi Mukuru wungirije wa OMC ( Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubucuruzi). Mbere yaho, Rugwabiza yanahagarariye u Rwanda muri Loni I Geneve.

-4267.jpg

Ambasaderi Velentine Rugwabiza

Madamu Rugwabiza agizwe Ambasaderi mu mpinduka muri Guverinoma hagamijwe amavugurura ziherutse gukorwa n’Umukuru w’Igihugu hakaba hari Minisiteri zimwe zaburijwemo izindi zomekwa ku zindi.

Aha tukaba twavuga nka Minisiteri y’umutekano yakuweho. Umukuru w’igihugu kandi akaba yaranakoze impinduka mu buyobozi bw’intara 3 muri 4 zigize igihugu.

2016-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Editorial 09 Jun 2020
Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Editorial 01 Jul 2016
Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Editorial 23 Jan 2018
Abatemera yuko FDRL igiye ni abashinyaguzi

Abatemera yuko FDRL igiye ni abashinyaguzi

Editorial 06 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine
POLITIKI

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Editorial 09 Apr 2017
CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8
IMIKINO

CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

Editorial 07 Jul 2019
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 200$ zo guteza imbere ubuhinzi n’inganda
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 200$ zo guteza imbere ubuhinzi n’inganda

Editorial 24 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru