Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu ushize yagize Valentine Rugwabiza Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye aho agiye gusimbura Eugene Richard Gasana wari umaze imyaka 7 kuri uyu mwanya nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma y’u Rwanda rivuga.
Iyirukanwa ku mirimo rya Eugene Gasana risa nk’iryatunguranye, ariko guverinoma y’u Rwanda yo ikavuga ko nta gitangaza kirimo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba yagize icyo avuga ku kuba Ambasaderi Gasana ataragaruka mu Rwanda kandi yarahamagajwe.
“Yakoze imyaka 7 hariya, yahamaze igihe kirekire bihagije”, uwo ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo avugana na AFP kuri uyu wa Gatatu mu magambo macye mbere yo kwanga kugira byinshi atangaza. Gusa yavuze ko guhamagaza ba ambasaderi ari ibisanzwe.
Ku kibazo cyo kuba Amb. Richard Gasana bivugwa ko kugeza ubu ataragaruka mu Rwanda, akaba yaranakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa leta ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko buri gihe iyo hagize impinduka zibaho habaho n’ibihuha, akomeza agira ati: “Yarahamagawe kandi agomba gutaha”.
Minisitiri Mushikiwabo na Amabasaderi Richard Gasana Eugene
Madamu Rugwabiza yari minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse akaba kuva mu 2005 kugeza mu 2013 yari Umuyobozi Mukuru wungirije wa OMC ( Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubucuruzi). Mbere yaho, Rugwabiza yanahagarariye u Rwanda muri Loni I Geneve.
Ambasaderi Velentine Rugwabiza
Madamu Rugwabiza agizwe Ambasaderi mu mpinduka muri Guverinoma hagamijwe amavugurura ziherutse gukorwa n’Umukuru w’Igihugu hakaba hari Minisiteri zimwe zaburijwemo izindi zomekwa ku zindi.
Aha tukaba twavuga nka Minisiteri y’umutekano yakuweho. Umukuru w’igihugu kandi akaba yaranakoze impinduka mu buyobozi bw’intara 3 muri 4 zigize igihugu.