Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashishikarije abashoramari kurushaho gushora imari yabo mu bikorwa bifitanye isano n’iterambere ry’ubukerarugendo.
Ibi yabisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23, wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe, yavuze ko kwita izina ingagi bishimangira intego Guverinoma y’u Rwanda, yihaye yo kurushaho guha agaciro ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.
Ati “Izi ngagi nk’uko mwese mubizi, ku Isi yose, zisigaye gusa mu Rwanda no muri Pariki ziri mu bihugu bihana imbibi na Pariki y’Ibirunga. Ni umutungo w’agaciro kanini tugomba kwitwaho twese.”
Yakomeje agaragaza ko ingagi zigira uruhare runini mu kongera umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo, kandi inyungu ikaba igera ku baturiye za pariki bahabwa 10% anyuzwa mu gutera inkunga imishinga ibateza imbere.
Minisitiri w’Intebe yashimiye abakomeza gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo kandi yasabye abashoramari kongera imari bashyiramo, bakabyaza umusaruro andi mahirwe y’ishoramari ahari aho yatanze urugero rw’agace gaherereye ku kiyaga cya kivu kazwi nka Kivu Belt.
Ati “Ibi bizatuma abasura u Rwanda bagira ibintu byinshi bareba, byongere umwanya bamaraga mu gihugu bityo n’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo urusheho kwiyongera“.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko kwita izina bidafite igisobanuro ku ngagi, ahubwo bifite n’igisobanuro ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage bikomeza guhinduka kubera gufata neza ibidukikije.
Ati “Iyo ubukerarugendo buteye imbere mu gihugu bitanga amahirwe y’akazi ku bantu benshi. uyu munsi dufite abantu barenga 9000 bakora mu bukeragendo, tubasha kwishyura imisoro ivuye mu bukerarugendo”.
Umusaruro u Rwanda rukura mu bikorwa by’ubukerarugendo wageze kuri miliyoni 438 z’amadolari mu 2017, ukaba wiyongereyeho miliyoni 34 z’amadolari ugereranyije n’uwa 2016. Intego nuko ugera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), igaragaza ko abantu 94 000 basuye pariki z’igihugu, bakinjiza miliyoni 18.7 z’amadolari mu musaruro wose w’ubukerarugendo.
Pariki y’Ibirunga yihariye ibirenga 90% by’umusaruro wose winjijwe na pariki yasuwe n’abantu 36 000. Mu 2017 inyungu u Rwanda rwakuye mu kugurisha amatike yo kujya gusura ingagi ziyongereyeho 14.1%, mu gihe ayagurishijwe yiyongereyeho 3.5%.
U Rwanda rwakira ba mukerarugendo baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bangana na 25%, u Burayi ni 22%, naho ahandi hasigaye muri Afurika bakangana na 21%.