Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye Guverinoma n’abafata ibyemezo ku mugabane wa Afurika gukemura imbogamizi zose zigaragara mu buhinzi, hakifashishwa ikoranabuhanga kugira ngo urwo rwego rukurure abashoramari.
Benshi mu banyafurika bakora ubuhinzi ariko urwo rwego rugira uruhare rwa 32 % ku musaruro mbumbe w’umugabane wa Afurika.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga inama nyafurika yiga ku buhinzi, The Malabo Montpellier Forum 2019 yatangiriye i Kigali, Dr Ngirente yavuze ko abahinzi bo muri Afurika bakeneye ubumenyi n’imikorere mishya ibafasha kongera umusaruro.
Yagize ati “Abahinzi bo muri Afurika bakeneye ubumenyi nyabwo bwo kubafasha kongera umusaruro no gukoresha ikoranabuhanga mu kwagura ibikorwa byabo, bagamije kugabanya imbogamizi bahura nazo. Ibi bisaba ko nka Guverinoma, abafatanyabikorwa, abashakashatsi na ba rwiyemezamirimo tubyitaho.”
Dr Ngirente yavuze ko iterambere umugabane wa Afurika ukeneye ridashoboka ubuhinzi busigaye inyuma kuko aribwo buzatuma uwo mugabane wihaza mu biribwa, ukagira n’inganda zikomeye zitunganya ibikomoka kuri uwo musaruro.
Yavuze ko ibyo bitagerwaho nta shoramari kandi ko ikizatuma abashoramari babona ko ubuhinzi ari urwego rwunguka, bisaba imbaraga za Guverinoma mu gukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati “Nubwo hari ibyagezweho mu guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda, nkuko bimeze mu bindi bihugu bya Afurika haracyari imbogamizi tugomba kurenga zirimo imari nke mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga ridahagije mu buhinzi, ubunyamwuga buke, ihindagurika ry’ibihe n’ubushobozi buke bwo kuzuza ubuziranenge mpuzamahanga n’ibiciro bihora bihindagurika.”
Yongeyeho ko “Guhangana n’izi mbogamizi, birasaba abafata ibyemezo kuzivanaho kugira ngo rube urwego rukurura abashoramari, gukomeza guha ubushobozi urubyiruko kugira ngo rubone ko ubuhinzi ari urwego rwiza kandi rwunguka”.
Mu butaka bwa Afurika bukorerwaho ubuhinzi, 6 % gusa nibwo bwuhirwa, ahandi bategereza imvura ko igwa mu buryo busanzwe.
Imibare ya Banki nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), igaragaza ko ishoramari mu buhinzi bwa Afurika rifite icyuho cya miliyari ziri hagati ya 23 z’amadolari na 31 z’amadolari buri mwaka, kugira ngo urwo rwego rutezwe imbere.
Muri Kamena 2014, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bahuriye i Malabo muri Guinée Equatoriale, bemeza amasezerano agamije guteza imbere ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘Malabo Declaration’.
Bimwe mu byo biyemeje harimo kuba nta nzara y’ibiribwa izaba ikirangwa ku mugabane mu 2025, guhangana n’ubukene binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, kongera ishoramari mu buhinzi, gufata neza umusaruro wangirika n’ibindi.
Src : IGIHE