Minisitiri w’Intebe wa Australia, Malcolm Tunbull, yavuze ko Papa Francis agomba kwirukana Musenyeri wo muri iki gihugu wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Musenyeri Philip Wilson, w’imyaka 67 muri Gicurasi uyu mwaka yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhishira Umupadiri wasambanyaga abana b’abahungu mu gace ka New South Wales.
Wilson uyobora Diyosezi ya Adelaide, yabaye umunyacyubahiro wa mbere muri Kiliziya Gatolika ukatiwe kubera ibyaha bifitanye isano no gusambanya abana bikomeje gushinjwa abapadiri n’abihayimana. Icyakora ntabwo yahise yegura ku buyobozi bwa Diyosezi kuko yavuze ko azabikora mu gihe azatsindwa no mu bujurire.
Minisitiri w’Intebe, Turnbull, ntiyahwemye kunenga uburyo Musenyeri Wilson, yakomeje kuyobora Diyosezi, aho yasabye Papa Francis kumwirukana nk’uko Reuters yabyanditse.
Yagize ati “Yagombaga kuba yareguye kandi igihe kirageze ngo Papa amwirukane. Ndatekereza ko igihe kigeze ngo ubuyobozi bwa Kiliziya bufate icyemezo bumwirukane”.
Mu bihugu bya Australia na Chile hagiye humvikana bamwe mu Basenyeri bo muri Kiliziya Gatolika, bahishiriye abihayimana bijanditse mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina barikorera abana bakiri bato. Ibi byatumye mu minsi ishize Abasenyeri 34 bose begurira rimwe kubera ibi bikorwa.