Mu gihe isi yose iteraniye i Baku muri Azerbaijan, mu nama ya 29 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29 aho buri gihugu kivuga aho kigeze mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere, uhagarariye igihugu cya Congo Kinshasa muri iyo nama
Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka, yemeje ko u Rwanda rutuma icyo gihugu kitabasha kurwanya ihindagurika ry’ikirere.
Sumimwa yagize ati “RDC, igihugu cyanjye cyahatiwe gushyira igice cy’ingengo y’imari yacyo mu ntambara yashojweho mu buryo bw’akarengane n’u Rwanda, twaragombaga kugishyira mu bidukikije.”
Ibi ariko ni ibisanzwe ku bayobozi ba Congo igihe bari mu nama mpuzamahanga uhereye kuri Perezida Tshiskedi iyo ari mu nama z’umuryango w’abibumbye.
Tariki ya 15 Ukwakira 2024, Umukuru wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Sama Lukonde yatangaje ko igihugu cye kidatanga umusanzu cyifuza mu guteza imbere ubuhanga bugezweho bwa ‘Artificial Intelligence’ kubera ubushotoranyi no gusahurwa bashinja u Rwanda.
Hari mu nama y’ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko ku isi yaberaga i Genève mu Busuwisi,
Gushinja u Rwanda ni ibisanzwe mu ruhando mpuzamahanga ariko aho Tshiskedi atanarije ko bagiye guhindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi, bikamagairwa kure n’abaturage be, ubu mu rwego rwo ku barangaza ibibazo byose bagomba kubyegeka ku Rwanda.
Nubwo Congo yitwaza ko yashyize ingengo y’imari nini mu gisirikari, birangira amafaranga agiye mu gatsiko kari ku butegetsi bo muri UDPS.
Abahanga mu bya politiki bakomeje kwibaza amaherezo y’ubutegetsi bwa Tshisekedi!