Ibi Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yabigarutseho ejo kuwa mbere, ubwo yari muri Koleji ya Enfield mu majyaruguru y’Umurwa Mukuru, London, yongera gushimangira ko yiyemeje gukora ibishoboka byose amasezerano igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku birebana n’abimukira, agashyirwa mu bikorwa.
Mu cyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, adashobora kubahirizwa ngo kuko u Rwanda rudafata neza impunzi n’abimukira.
Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yongeye gutangaza ko guverinoma ye yatangiye gusuzuma no kuvugurura amategeko arebana n’abimukora, ingingo zibangamiye amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza zigateshwa agaciro. Yanongeyeho kandi ko hatangiye umushinga uvuguruye w’ amasezerano mashya hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kwima urwaho abanengaga amasezerano yari yarashyizweho umukono.
Ku birebana n’Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu, narwo rushyira ibihato mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kubuza abimukira kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, Bwana Rishi Sunak yagize ati: “Ntibazakomeza kwemera ko urukiko rwo mu mahanga rubuza indege zitwaye abimukira kwerekeza mu Rwanda, Iki ni igihugu gishyira mu gaciro”.
Ntitwakwemera ko uruzurungutane mu nkiko rukomeza, rugomba guhagarara”.
Bwana David Cameron wigeze kuba Minisitiri w’Intebe aho mu Bwongereza, ubu akaba ashinzwe Ububanyi n’Amahanga, nawe ashyigikiye igitekerezo cya Rishi Sunak, akaba asanga koko igihe kigeze ngo amategeko arebana n’abimukira avugururwe, yaba ay’imbere mu gihugu, y’aba n’amasezerano mpuzamahanga Ubwongereza bwashyizeho umukono.
David Cameron nawe ejo yakuriye inzira ku murima Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko azahangana narwo niruramuka rushatse gukoma mu nkokora amasezerano ateganya kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza binyuranye n’amategeko.
Aba bayobozi bakuru mu Bwongereza basanga nta mpamvu n’imwe ikwiye kubuza u Rwanda kwakira abo bimukira, nk’igihugu gisanzwe gicumbikiye impunzi nyinshi, kandi zivugira ko u Rwanda rwazibereye umubyeyi mwiza.
Ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rumaze gitambamira gahunda yo kohereza mu Rwanda abo bimukira, Guverinoma y’u Rwanda yahise igaragaza ko itishimiye impamvu abacamanza ngo bashingiyeho, isobanura ko uRwanda rwuje umutekano, kandi rwubahiriza uburenganzira bwa buri wese, harimo impunzi n’abimukira.
Ibi ndetse byanashimangiwe n’Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, ryashimye byimazeyo uburyo u Rwanda ari intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bw’impunzi.
Ababikurikiranira hafi basanga kubangamira amasezerano hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda bishingiye ku nyungu za politiki, aho gushingira ku mategeko, no ku kuri kugaragarira buri wese uzi neza imikorere n’imiterere y’u Rwanda.
Mu bahangayikishijwe n’uko abimukira bari mu Bwongereza bakoherezwa mu Rwanda, harimo ba rusahuriramunduru, barira kuri abo bimukira.
Twavuga nk’ ababambutsa rwihishwa babajyana mu Bwongereza, abiyita”abagiraneza” babashakira ibyo kurya, imiti, imyambaro n’ibindi nkenerwa, abanyamategeko babashakira ubuhungiro, n’abandi bungukira kuri abo ba nyakugorwa.
Ibyo kuba hari umubare munini w’abapfira mu nzira bagerageza kwinjira aho mu Bwongereza ntacyo bibabwiye, ibifu byabo bipfa kuba byuzuye gusa.