• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye

Editorial 28 May 2018 IMIKINO

Shampiyona y’u Rwanda ikomeje kugaragaramo ibibazo by’ubukene bukabije mu makipe amwe n’amwe byatumye Miroplast FC inanirwa kugera kuri Stade ya Kigali mu mukino wari kuyihuza na Rayon Sports ku Cyumweru tariki 27 Giicurasi 2018, iterwa mpaga y’ibitego bitatu ku busa.

Miroplast FC yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize itsinze isonga ibitego 2-0 mu mukino wa kamarampaka, umuherwe wayo Mironko Francois Xavier atangaza ko yiteguye kuyiha byose bishoboka kugira ngo izitware neza ndetse igume mu cyiciro cya mbere.

Ibi byabaye inzozi kuko iyi kipe yabaye isibaniro ry’ibibazo by’ubukene byatumye idahemba abakinnyi mu bihe bitandukanye, bwa mbere iterwa mpaga banze kujya gukina i Nyagatare mu gikombe cy’Amahoro none byongeye ntibakina na Rayon Sports.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko abakinnyi bari bamaze amezi atatu badahabwa umushahara akaba ariyo mpamvu bahagaritse imikino.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iyi kipe Eng. Nshimiyimana Alex Redamptus akaba ari nawe ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Ferwafa, ntibyadukundira.

Hari umubare ntarengwa ikipe ishobora guterwamo mu mwaka umwe wa shampiyona, ibirenzeho ihura n’ibihano biremereye.

Mu mategeko ya Ferwafa agenga shampiyona, ingingo ya 89 umutwe wa mbere, ivuga ko ikipe yose yahanishijwe gutsindwa mpaga inshuro eshatu muri shampiyona kubera ko itageze ku kibuga mu mwaka umwe w’imikino ihita ihanishwa gutsindwa mpaga ku buryo bwa rusange ku yindi mikino y’iyo shampiyona ikanoherezwa mu cyiciro cya kabiri.

Iyo ngingo umutwe wa gatatu ugira uti “Perezida w’ikipe yahanishijwe gutsindwa mpaga mu gihe cy’ubuyobozi bwe ntashobora, uhereye ku itariki ibyo bigaragariyeho ko ikipe itsinzwe mpaga no mu gihe cy’imyaka itanu (5), kuba mu bagize inama y’ubuyobozi bw’iyindi kipe iri muri FERWAFA cyangwa urwego rwa FERWAFA cyangwa urw’amahuriro yayo.”

Ibi bivuze ko mu gihe nta cyakorwa mu maguru mashya ngo abakinnyi basubire mu kibuga, Miroplast FC ntizabashe kwitabira imikino ibiri itaha yazahita imanurwa mu cyiciro cya kabiri n’umuyobozi wayo, Nshimiyimana Alex Redamptus akirukanwa ku mwanya yari afite muri komite ya Ferwafa.

Iyi kipe niyo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17 mu mikino 24, kuva yazamuka ikaba yaratsinze itatu, inganya umunani, indi 12 irayitsindwa.

Rayon Sports yabonye amanota atatu idakinnye, yafashe umwanya wa kane n’amanota 40 irushwa na APR FC ya mbere amanota 10.

Si Miroplast FC ivugwamo ibibazo by’ubukene gusa kuko na Sunrise FC y’i Nyagatare imaze iminsi abakinnyi bajya mu kibuga bigoranye kubera kudahembwa, bikaba byaragize n’ingaruka mbi ku musaruro yatangaga.

Abakinnyi ba Rayon Sports basubira mu rwambariro nyuma yo gutera mpaga Miroplast FC

Miroplast FC ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri niterwa izindi mpaga ebyiri

2018-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 31 Mar 2024
Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48

Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48

Editorial 29 Nov 2023
Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020

Editorial 25 Feb 2020
Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Editorial 06 Feb 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru