Umurungi Sandrine waraye asezerewe mu irushanwa ryo gushaka ikamba rya Miss Rwanda wa 2019 yabwiye Itangazamakuru ko yacitse intege ku munsi basezereyeho umukobwa wa mbere.
20 bagize amahirwe yo kujya mu mwiherero bahagiye baziko hari abakobwa batanu bazasezererwa.
Babiri basezerewe bwa mbere bahitaga bataha mu gicuku kuko habaga hari imodoka zibacyura gusa ibi byaje guhinduka kuko uzajya asezererwa azajya arara atahe bukeye.
Umurungi Sandrine wari uhagarariye Amajyepfo yatubwiye uko byifashe mu mwiherero barimo i Nyamata n’uko yakiriye ibyamubayeho.
Avuga ko muri uyu mwiherero biga, umwarimu avaho haza undi ubundi bakajya gusura inganda, ngo umwanya wo kuruhuka uba ari mucye, gusa ahandi ngo imibereho ni myiza.
We icyamuciye intege ngo ni uko bazingaga imyenda buri munsi buri umwe yiteguye gutaha, ibi ngo byatumaga ajya kubazwa yarakaye. Ngo byamuciye intege cyane umukobwa wa mbere asezererwa.
Kubwe, ngo nta karengane yabibonyemo, abakemurampaka ngo abona bizewe kuko nta n’umukobwa mu bahatana baziranye.
Kuri we kandi ngo abasezererwa si uko badashoboye ahubwo ngo abandi baba bakoze neza kubarusha.
Umurungi yari afite umushinga wo gufasha abana b’ abakobwa bavuye mu ishuri kuko batwaye inda batateganyije, akjya abafasha kuribasubizamo.
Ati “Umushinga wanjye narawutangiye kandi nzawukomeza ubu namaze gufasha abakobwa batatu, babiri basubira mu ishuri undi umwe abona akazi Imana nibimfashamo nizeyeko nzagira Organisation ikomeye.”