Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko adatinya Perezida Kabila kandi agiye gusubira muri iki gihugu akiyamamariza kukiyobora mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Katumbi umaze imyaka ibiri mu buhungiro, ibi yabitangarije i Kigali aho yitabiriye inama izwi nka Mo Ibrahim Governance Weekend.
Nkuko The East African yabyanditse, Katumbi yatangaje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza.
Yagize ati “Nyakanga ntabwo ari kera, ngiye gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila ntabwo anteye ubwoba.”
Katumbi ashobora gufungwa aramutse asubiye muri RDC kuko mu 2016 yakatiwe n’Urukiko rw’Amahoro rwa Kamalondo i Lubumbashi, igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gushinjwa kubohoza ndetse akagurisha inzu y’umugereki Alexandros Stoupis.
Akekwaho kandi kwinjiza abacancuro b’abanyamahanga mu gihugu no gutunga ubwenegihugu bw’u Butaliyani kandi bitemewe.
Katumbi watangaje ko aziyamamaza ahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yemeje ko Kabila ariwe mpamvu y’umutekano muke uri muri RDC, biturutse ahanini ku kugundira ubutegetsi akanga ko habaho amatora ytwaje impamvu z’ibinyoma.
Yakomoje ku kuba yaje mu Rwanda, agaragaza ko RDC iri bubigendereho igahimba ibirego.
Ati “Ubu kuko ndi mu Rwanda barazana ibirego byinshi by’ibihimbano kuko badakunda u Rwanda.”
Nyuma y’uko amatora asubitswe inshuro ebyiri muri RDC, ubu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka. Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001, yagombaga kubuvaho mu 2016 arangije manda ze ebyiri.