• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Editorial 16 Feb 2016 Mu Rwanda

Kwivuguruza kwa hato na hato kuri Agathon Rwasa umaze igihe atizewe na bagenzibe muri opozisiyo y’u Burundi, kubera yuko yishyize mu kwaha kwa Perezida Petero Nkurunziza, bifite icyo bihatse ! Agathon Rwasa ejo yatangaje amagambo agaragaza yuko ashobora kuba atangiye kwicuza !

Nyuma y’aho CNN-FDD itangarije yuko Nkurunziza azayibera kandida Perezida, amashyaka yo muri opozisiyo harimo na FNL ya Agathon Rwasa yamaganye icyo cyemezo anavuga yuko atazitabira ayo matora kuko banavugaga yuko yategurwaga mu buryo bufifitse !

Ayo mashyaka koko, na FNL ya Rwasa irimo, ntabwo yitabiriye ayo matora ariko biza gutangaza ubutegetsi bwa Nkurunziza buhaye amwe muri ayo mashyaka imyanya mu nteko nshingamategeko kandi atarigeze ayikorera.

Ayo mashyaka yahawe intebe munteko kandi atarigeze ajya mu matora ni UPRONA igice cya Charles Nditije na FNL ya Rwasa wanahise agirwa visi perezida wa kabiri mu nteko nshingamategeko. UPRONA ya Nditije yo yanze gufata iyo myanya, opozisiyo isaba na FNL kwanga kuyifata ariko Rwasa avunira ibiti mu matwi.

Guhera icyo gihe Rwasa yararuciye ararumira ntanamagane ubwicanyi ubutegetsi bwa Nkurunziza bakoreye aba FNL be n’ubwakorerwaga abaturage, cyane abagaragazaga yuko batavuga rumwe nawe.

Ejo ariko Rwasa yavuze amagambo agomba kuba atarashimishije Nkurunziza, bivugwa yuko yamuhaye miliyari enye z’Amarundi ngo yemere kujya muri leta bigaragare yuko na opozisiyo iri mu butegetsi.

Rwasa yabwiye ijwi rya Amerika yuko leta y’u Burundi igomba kugirana imishyikirano na buri wese, harimo n’abashinjwa kuba barashatse gukora kudeta mu kwa kane umwaka ushize.

Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwo bwakomeje kuvuga yuko budashobora gushyikirana n’abantu nk’abo. Rwasa we akavuga yuko udashyikiranye nabo uba ubahaye uburenganzira bwo ku kurwanya bakoresheje buri kintu cyose gishobotse.

Abarundi b’impunzi twaganiriye nabo hano muri Kigali bavuga yuko ayo magambo ya Rwasa ashimishije mu matwi ya opozisiyo ariko ashobora kuba yatuma Nkurunziza amuhitana.

Abandi bavuga yuko bashobora guhitanwa na Nkurunziza nk’uko yahitanye Col.Bikomagu ni abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi kubera ibyo basabye abagize akanama k’umutekano ka LONI ubwo baherutse mu Burundi.

-2070.jpg

Agathon Rwasa, Perezida Peter Nkurunziza, Domitien Ndayizeye na Jean Baptiste Bagaza

Abo ni Jean Baptiste Bagaza wategetse icyo gihugu hagati y’umwaka 1976- 1987, Domitien Ndayizeye wategetse hagati ya 2003 na 2005. Abo bagabo bombi babwiye abo bagize akanama k’umutekano ka LONI yuko nihatoherezwa ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga umutekano, u Burundi bushobora kuzaba nk’u Rwanda mu 1994. Amagambo nk’ayo Nkurunziza ayangana n’uyavuze.

Kayumba Casmiry

2016-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Editorial 04 Jan 2018
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Editorial 23 Jan 2024
Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Editorial 24 Feb 2017
Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Editorial 08 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Mu Rwanda

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye
POLITIKI

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Editorial 23 Oct 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA AHORUKOMEYE Victor RUSABA GUHINDURA IZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA AHORUKOMEYE Victor RUSABA GUHINDURA IZINA

Editorial 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru