Kuva intambara ihanganishije Umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC nindi mitwe bifatanyije harimo FDLR, Wazalendo n’ Ingabo za SADC ndetse n’Abarundi, Iyi ntambara imaze guhitana benshi mubasirikare barwanya M23 cyane cyane ingabo z’ u Burundi.
Kubera ikibazo cy’abasirikare benshi bamaze gupfira muri Kongo byatumye Uburundi buhangayika cyane bajya ku gitutu cyo,gushaka abandi basirikare benshi, ibyo byatumye igihe cy’imyitozo kiva kumezi icyenda (09) ikajya kumezi atatu (03) murwego rwo kugirango babone abasirikare benshi mugihe gito.
Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya nuko ubu abasirikare 2500 batangiye imyitozo mukwezi kwa mbere bakaba bazayisoza mukwezi kwa gatatu, abandi bakajyamo byihutitwa kuko u Burundi bukeneye abasirikare 5000 bitarenzi ukwezi kwa gatandatu.
Umuntu yakwibaza niba abasirikare bitoje amezi atatu aribo bazashobora M23 nyamara abakomando baturutse imihanda yose banarwanye intambara nyinyishi barananiwe. Ibi bikaba bihangayikishije abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uburundi ndetse n’imiryango y’aba basirikare bakomeje kubura ababo muri iyi ntambara y’ihinyabwoko muri Congo.
Ubu muburundi harabarirwa abasirikare mbarwa akaba ari nayo mpamvu yo gutegura imyitozo yihariye (Special Military Training) izatwara amezi atatu bitajya bibaho mugisirikare cy’umwuga.
Tubibutse kandi ko mu minsi ishize, Perezida Ndayishimiye yemeje ko Imbonerakure arizo zikomeza gufasha abasirikare bake basigaye I Burundi gucunga imipaka y’u Uburundi.