Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabwiwe ko umunyezamu wayo wa mbere Olivier Kwizera atemerewe gukina umukino ugomba guhuza u Rwanda na Mozambique bitewe n’ikarita itukura uyu mukinnyi yabonye mu mukino wa CHAN 2021 iheruka kubera muri Cameroon.
Binyuze ku munyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yemereje iby’uko uyu mukinnyi atemerewe gukina uyu mukino mu kiganiro yagiranye na Sana Radio, aha yavuze ko babitangarijwe n’ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri CAF ko Kwizera atemerewe gukina uyu mukino bitewe n’ikarita itukura yabonye ku mukino u Rwanda rwakinnye na Guinne muri 1/4 cya CHAN2021.
Kubura mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri uyu mukino kwa Kwizera Olivier, biraha amahirwe y’uko umutoza Mashami Vincent ari buhitemo mu banyezamu bandi batatu afite agomba guhitamo uwo ari bwifashishe muriuyu mukino, ni ukuvuga ko umukinnyi uri bukoreshwe uyu munsi ari buve hagati ya Mvuyekure Emery , Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ndetse na Rwabugiri Umar Ndayisenga.
Muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Ikipe y’Igihugu Amavubi iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, ikurikiye Mozambique na Cap-Vert zinganya amanota ane mu gihe Cameroun yamaze kwizera itike kuko ari yo izakira irushanwa ifite amanota 10.