Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byabaruwe byakozwe ari 5,580, byaragabanutseho 2.1%, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2017.
Yabitangajwe n’umuyobozi wa Polisi y’Igihugu CG Emanuel Gasana, mu nama yahuje Polisi y’igihugu, urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside CNLG iri, kuba kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018.
Yagize ati “Umutekano muri rusange wifashe neza muri iki gihembwe, ibyaha byagabanutseho 2.1% ugereranyije n’igihembwe cya mbere, ndetse n’impanuka mu muhanda zagabanutseho 5.5% mu gihugu hose.”
Iyi nama yo mu gihembwe cya mbere cya 2018 igamije kurebera hamwe uko umutekano w’igihugu wifashe no gutegura gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.
CG Gasana yabishimiye ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi y’Igihugu mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo gukumira impanuka.
Yaboneyeho kandi kwizeza abaturarwandako Polisi y’u Rwanda izaharanira kubungabunga umutekano usesuye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, ufite no mu nshingano kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yakanguriye abanyamakuru ubufatanye n’urwego rwa Polise ndetse na CNLG, kugirango gahunda yo kwibuka izagende neza kandi itange umusaruro.
Ati “Umutekano usesuye Polisi itwizeza muri iki gihe cyo kwibuka,ugomba kunganirwa n’itangazamakuru mu gukwirakwiza inyigisho nziza zo kwibuka twiyubaka no kwirinda icyagoreka amateka yacu nk’Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati” Ubufatanye bw’inzego zose z’igihugu ni bwo bwatumye ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside n’ibyaha by’ingengabitekerezo yayo bigabanuka ku buryo bugaragara.”
Yaboneyeho kwibutsa ko ubutumwa butangwa bw’uko Jenoside idakwiye kuzasubira ukundi, bitavuga ko ari mu Rwanda gusa buba bureba, ahubwo buba bureba isi yose, ari nayo impamvu u Rwanda rwohereza ingabo hirya hino ku isi kugira ngo zigarure amahoro.