Nyuma y’ishimutwa ry’abakozi babiri ba banyarwanda bakorera LONI n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI) , uwo muryango mpuzamahanga wahisemo kutajya wohereza abakozi bawo ba banyarwanda muri Uganda.
Uwo muryango mpuzamahanga kandi ufata n’icyemezo cyo kutajya ukoresha ibikoresho by’abanyarwanda muri Uganda, nubwo byaba bikoreshwa na LONI.
Mu nyandiko yabonywe na Rushyashya, LONI ivuga ko yafashe umwanzuro nk’ingamba yo kwirinda, kudatwara baba ingabo, polisi abasivile ndetse n’ibikoresho byaba ari iby’Abanyarwanda, mu kubinyuza muri Uganda. Ibi harimo kudashyira ingabo z’URwanda, yaba abasivile cyangwa ingabo mu mahugurwa aba arimo kubera muri Uganda cyane cyane Entebbe.”
Iyi baruwa kandi ikaba igaragaza ko ibikoresho byagenewe URwanda bizajya binyuzwa mu yandi mayira.
Nkuko abasesenguzi babibona, ngo Uganda ni igihugu cyidakurikiza amategeko, bityo kandi kikaba kidakwiriye kwizerwa, kubirebana n’amategeko. Ibyo byabaye nyuma y’uko ubugizi bwanabi bukorerwa URwanda n’ Abanyarwanda.
Ushinzwe urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, ku wa 13 Kamena 2019, rwaje gushimuta Bihoyiki Francis, umukozi wa LONI mu nkambi y’impunzi ya Kyaka. Nuko iminsi mike nyuma yaho, ku wa 26, baza nanone gushimuta Musinga Antoine, undi mukozi w’Ikigo mpuzamahanga, cyibarizwa Entebbe.
Nkuko isanzwe ibikora, CMI yohereje barushimusi baba bashyigikiwe n’urwego rw’igihugu kugirango rufate abo banyarwanda, hatitawe ku nshingano baba bafite bahita nkuko bivugwa n’umukozi w’icyo kigo mpuzamahanga , bityo ngo bahita babakurura barabatwara. Nta mpapuro zo kubafunga bigeze berekana, nyuma ngo byaje kumenyekana ko CMI yaregaga abo bakozi babiri kuba ari ba maneko b’URwanda”.
Inshuro nyinshi inzego z’umutekano za Kampala zakomeje kugirira nabi inzirakarengane z’Abanyarwanda baba batakoze. Nta kimenyetso bajya bagaragaza cyashyigikira ibyo birego. Bigaragaza ko ari urwango rwibasiye imbaga yose y’Abanyarwanda kandi ari nta mpamvu, uretse gusa ko Museveni yahisemo kwibasira URwanda aruhoza ku ntonganya. .Bihoyiki na Musinga bagize batya bisanga mu makuba asanzwe agwirira Abanyarwanda benshi baba bafashwe n’urwego rw’ibutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI
Uko ari babiri, mubihe binyuranye, bazengurutswe n’abagabo banahise babinjiza mu mudoka ku ngufu. Bakigeramo, abo bagabo ba CMI ubundi babanza kubakubita ikintu kimeze nk’uruziga mu mutwe mu rwego rwo kugirango batababona bakabamenya, ndetse no kugirango batamenya aho babajyanye . Abanyarwanda batagira ingano nka Damascene Muhawenimana, Roger Donne Kayibanda, Jean Mucyo, Moses Ishimwe Rutare n’abandi benshi basobanura uburyo bwifashishwa muri izo kasho ziteye nk’ubuvumo za CMI.
Icyambere abo bakozi ba CMI babanza gukora, ni ukujagajaga imifuka, cyangwa sakame z’abagore, bakiba icyitwa ifaranga cyose, baba basanze mo, nuko bagakurikizaho telephone, bityo bakamutegeka kubabwira umubare w’ibanga wa telephone ye. Nuko bakabikuza amafaranga yose aba ari kuri mobile money. Ubu ku cyicaro gikuru cya CMI abashyashya baba bakihagera, babashyira muri koridoro, nyuma y’akanya gato, bakazamurwa hejuru mu etaje babahata ibibazo.”
Uko guhatwa ibibazo akenshi bikorwa n’abagabo baba barimo kuvuga ikinyarwanda cyiza kinononsoye. Abantu bawe batekereza ko iyo Urwanda ruvuga ko Uganda ifatanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa mu guhungabanya URwanda bakagira ni politike. Ariko icyibabaje nuko bakorerwa iyicarubozo n’abantu bavuga ururimi rumwe rw’ikinyarwanda nkabo, bakaba bagomba kumenya ukuri Kigali iba irimo kuvuga ukuri igihe cyose.
Iyicarubozo ahanini ribaba rigamije ibintu bibiri, kumenya amakuru inzirakarengane yaba afite, yerekeranye n’ingabo cyangwa se polisi. Icyakabiri, ni ukugerageza kwinjiza abarwanyi muri RNC ku ngufu. Uburyo buba bugamije kubabaza bikabije izo nzirakarengane kugirango yemere kwinjira mu barwanyi ba RNC, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwe.
Ibyo nibyo CMI yakoreye Abanyarwanda babiri bakorera LONI.. Ubugome buranga inzego z’umutekano za Uganda bwarenze imipaka, kugeza naho birara mu bakozi ba LONI, kandi bikaba ntanicyo biba bibabwiye. Aho niho irengahaniro ryabo rigeze. Abahanga bakaba bibaza niba hari ikindi cyindi Loni yaba itegereje kugirango igire icyo ikora kuri Uganda.
LONI ubwayo, binyuze mu mpuguke zayo yabonye Raporo yanditswe kuri DRC, umwaka ushize kuwa 31 Ukuboza 2018, igaragaza iyinjiza ry’abarwanyi ba RNC, umutwe w’iterabwoba kandi bikaba bigaragara ko kampala ntacyahindutse kugeza magingo aya. Ntagushidikanya Kampala iri mu binjiza abarwanyi muri RNC, n’ingabo za bajenosideri .
Nyamara kandi igitangaza benshi, nuko ntakintu na kimwe LONI yigeze ikora mu rwego rwo gukoma Uganda mu nkokora.. “Ni nkaho LONI ari indorerezi y’indangare ipfa kurebera imyitwarire iyo ariyo yose idahwitse ntigire icyo ikora, ikwiriye kwikubita agashyi ikiminjiramo n’agafuI!
Nonese niba noneho inzego z’umutekano za Uganda zitangiye kujya zishimuta ndetse no kwicurubozo abakozi ba LONI, biragana he ? reka dutegereze turebe noneho ko haricyo LONI izakora.