Mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2018, Perezida w’u Bushinwa yakiriwe Ku nshuro ya mbere mu mateka mu Rwanda, aho yaje mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri rw’akazi.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping wazanye n’umugore we Peng Liyuan ndetse n’itsinda ry’ abayobozi batandukanye bo mu gihugu cye, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madame Jeannette Kagame ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma.
Kuri gahunda y’uru ruzinduko rwa mbere mu mateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Jinping yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ahagomba gusinyirwa amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kagame arakira Perezida Jinping ku meza.
Nyuma yo kwakirwa ku meza Perezida Jinping aranasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mbere yo gusoza uruzinduko rwe yagiriraga mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 47, ukaba ari umubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane n’ubucuti.
Dore mu mafoto Perezida Xi Jinping yakirwa Ku kibuga cy’Indege i Kanombe