• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Editorial 09 May 2018 Mu Rwanda

Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 buri kuri 3 %, abafata imiti igabanya ubukana bari kuri 82 %. Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwagabanutseho 50%.

Abitabiriye inama basangijwe  ubunararibonye ku rubyiruko ku birebana na virusi itera Sida,bagaragaza  inzitizi zikigaragara mu kuyirwanya  n’amahirwe abakiri bato bafite mu gukumiri iki cyorezo.

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF yo mu 2016 yagaragaje  ko 73% by’ubwandu bushya mu rubyiruko  icyo gihe bwari muri Afurika.

Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Kasha  Malyse Uwase  ifite ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutumiza uburyo bwo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, kwipima virusi itera Sida no kuyirinda, yagize ati”ikoranabuhanga rikuraho isoni zo kugura udukingirizo n’ibindi bikoresho byo kwirinda ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere”.

Akomeza avuga ko Ikoranabuhanga ari  kimwe mu bisubizo binyuze mu kwigisha abantu uko bakwirinda uwanduye agafata  imiti,

akomeza agira ati”Ikoranabuhanga ririmo kudufasha aho usanga  abantu benshi bararikoresha kuko kugeza ubu urubyiruko rwinshi rutunze telefoni, rukoresha imbuga nkoranyambaga

inzobere mu kurwanya virus itera sida zikagaragaza  ko kugira ngo iki gipimo kigabanuke, ari ngombwa ko iki cyiciro kigize umubare munini w’abaturage kishakamo ibisubizo byubakiye ku ikoranabuhanga .

Mu biganiro by’ Ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, ku munsi w’ejo tariki ya 08 Gicurasi  rikabera mu nama ya Transform Africa 2018, abafite aho bahuriye no kurwanya virusi itera Sida  bagaragaje ko urubyiruko rukwiye gushakira igisubizo cya virusi itera Sida mu ikoranabuhanga.

Sandrine Umutoni Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation ageza ijambo kubitabiriye iri huriro yagize ati” urubyiruko  rugomba guhaguruka bakitabira urugamba rwo kurwanya virusi itera Sida,bifashishije intwaro y’ikoranabuhanga “

Akomeza agira ati”Mugomba kugira uruhare mu guhanga ibisubizo by’ibibazo bibugarije harimo no kwifashisha ikoranabuhanga “.

Iyi Gahunda  y’urubyiruko  Youth Forum Series, igamije kongerera ubushobozi n’ubujyanama ku rubyiruko, haganirwa ku nsanganyamatsiko zirimo; iterambere mu bukungu n’imibereho, kwihangira imirimo, kwigira, n’ibindi.

 Nkundiye Eric

2018-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Editorial 07 Sep 2021
Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi

Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi

Editorial 30 May 2017
FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

Editorial 10 Aug 2017
Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Editorial 08 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe
Amakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Editorial 24 Mar 2021
Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi
Mu Rwanda

Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi

Editorial 30 May 2017
REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss
Mu Rwanda

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Editorial 17 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru