• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Editorial 07 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Inama ya “Francophonie” yabereye mu Bufaransa muri izi mpera z’icyumweru, yambitse ubusa Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi, kuko yabaye urubuga rwo kwereka isi yose ko ari umwana muri politiki ndetse na dipolomasi muri rusange.

Nyamara byari byatangiye neza, ndetse abitabiriye inama bati “Tshisekedi yakuze mu mutwe”,  dore ko ku munsi wa mbere yahaye umukono Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), ukomoka mu Rwanda kandi wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Byari bitunguranye, kuko ubundi abategetsi ba Kongo banga urunuka umuntu wese uvuga neza uRwanda. Urugero ni uko Leta ya Kongo yanze gutumira Madamu Mushikiwabo mu mikino ya “ Francophonie” iherutse kubera i Kinshasa, azira gusa ko ari Umunyarwandakazi!

Mbere y’uko inama itangira, Felix Tshisekedi yari yabanje kuganira na Perezida w’Ubufaransa igihe kirenga isaha, Tshisekedi asaba Perezida Macron kwamagana u Rwanda mu nama, ndeste akarufatira ibihano kubera ibirego bye ko u Rwanda rufasha M23. Gusa Tshisekedi yiyibagiza ko Perezida Macron ari mu bazi neza imizi y’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Murabyibuka, ubwo aheruka i Kinshasa, Perezida Macron yabwiye Perezida Tshisekedi, amaso ku maso, ko akwiye kumva ko ubutegetsi bubi muri Kongo aribwo ntandaro y’ibibazo biri mu gihugu cye, aho guhora ashinja abandi. Perezida Macron yagize ati: “Unyihanganire gukoresha amagambo akakaye, ariko igihugu cyanyu nticyabashije gushyiraho inzego za politiki ndetse n’iza gisirikari zihamye. Mugabanye rero gushyira ibibazo byanyu ku bandi”.

Mu ijambo rye afungura inama ya “Francophonie”, Perezida Emmanuel Macron yatunguye Abanyekongo afata indi nzira batari biteze: Kugaruka ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa Kongo nk’aho ariyo ngingo nyamukuru y’inama nibyo abakongomani bari biteze, ariko ntibabyumva.
Perezida Macron yagize ati :”Nemera byimazeyo ko Francophonie ari ahantu dushobora gukorera dipolomasi hamwe, itera inkunga ubwigenge n’ubusugire bw’imitwe yose, hose ku isi.” Yahise atangira kuvuga ibibazo bikomeye by’umutekano ku isi nka Ukraine na Gaza, ariko ntiyavugamo Kongo.

Tshisekedi yagize umujinya, yanga kwitabira ibiganiro byo ku munsi wa kabiri w’inama, doreko byabaye yiyicariye  muri ambasade ya Kongo mu Bufaransa.

Félix Tshisekedi ntiyagaragaye no ku ifunguro ryo mu nzu ya Petit Palais ryateguriwe abanyacyubahiro bose bitabiriye inama. Kuwa gatandatu, mu  masaha ya nyuma ya saa sita, yari mu nzira ajya ku kibuga cy’indege, arakariye cyane Perezida Macron.

Nyuma y’uko Tshisekedi yivumbuye, inama yo yarakomeje nk’aho nta cyabaye, maze Perezida Kagame wasabirwaga ibihano na Tshisekedi, yakirwa mu cyubahiro gikomeye i Villers-Cotterêts. Perezida Kagame yahawe umwanya w’icyubahiro mu ifoto rusange, ndetse no ku ifunguro ryatangiwe muri Élysée, tariki ya 4 Ukwakira.

Gutorwa kwa Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019 byakomeje kubababaza cyane abanzi b’uRwanda, ahubwo byongerera imbaraga dipolomasi yarwo.

Mu kiganiro cye na Perezida Emmanuel Macron cyamaze isaha irenga, kigahuza neza no kwivumbura kwa Félix Tshisekedi, Perezida Kagame yagaragaje ko akomeje kwifuza kuganira, hagamijwe gukemura ikibazo cy’amakimbirane muri Kongo, bigashingira ku kuvanaho ipfundo ry’ayo  makimbirane, harimo  umutwe w’iterabwoba wa FDLR usigasirwa n’ubutegetsi bwa Kongo.

Mu binyamakuru bitandukanye, abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga, by’umwihariko iy’akarere k’Ibiyaga Bigari, bagaragaje ubuswa bwa Perezida Tshisekedi, banahamya ko iyi myitwarire ye ya cyana nta gisubizo yatanga ku bibazo biri mu gihugu cye no mu karere kose muri rusange.

2024-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Editorial 19 Mar 2019
Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Editorial 07 Mar 2016
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Editorial 18 Dec 2024
Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 07 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Editorial 13 Sep 2019
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.
Mu Mahanga

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016
Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu
Mu Mahanga

Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu

Editorial 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru