Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’uyu mukino ku Isi (FIA), ryatangije ku mugaragaro ubwoko bushya bwawo buzwi nka ‘Karting’ busanzwe bumenyerewe mu bihugu byateye imbere.
Uyu mukino wifashisha utumodoka duto ni wo wazamuye ibihangange ku Isi mu gusiganwa ku modoka kuko Nico Rosberg, Ayrton Senna, Lewis Hamilton, Michael Schumacher n’abandi bagiye batangirira mu gukina karting bakiri bato.
Iki gikorwa cyabereye muri parking ya Kigali Convention Center kuri uyu wa 25 Kanama 2018, cyari kirangajwe imbere n’Umuyobozi wa FIA (Fédération Internationale de l’Automobile), Jean Todt n’Umuyobozi w’uyu mukino mu Rwanda, Gakwaya Christian.
Watangijwe nyuma y’Inama yahuje abahagarariye amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika, yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Mu kiganiro na IGIHE, Gakwaya yavuze ko umukino wa Karting ukoresha imodoka nto ari kimwe mu byiciro bya siporo zikoresha imodoka, ukaba ufite intego ebyiri arizo kwishimisha no kuzamura impano z’abana bato guhera ku myaka umunani.
Ati “Ntiwavuga ngo abana bazajyamo bazi imodoka, icyo bisaba ni ukuba yumva uko imodoka ikora. Ntabwo ari nk’imodoka isanzwe kuko nta muvuduko uri hejuru igira, hari aho itarenza bituma hataba impanuka.”
Yakomeje avuga ko abifuza kwinjira muri uyu mukino nta kindi basabwa uretse kwiyandikisha, nyuma bakazajya bahabwa amahugurwa azajya atangwa byibura rimwe mu kwezi.
Biteganywa ko umwaka utaha bazatangiza amarushanwa hakemezwa n’aho uyu mukino uzajya ubera.
Mujiji Kevin w’imyaka 22 usanzwe witabira amarushanwa yo gusiganwa mu modoka nini yunganira utwara (co-pilote), ni umwe mu bitabiriye gutangiza Karting, akaba avuga ko yajemo kuko ari icyiciro gifatwa nk’umusingi w’amasiganwa.
Ati “Kuza gutwara muri Karting ni uburyo bwo kwiyungura ubumenyi, ku buryo n’ejo ngize amahirwe nkatangira gutwara mu masiganwa asanzwe bitangora. Gutwara imodoka ni siporo nziza, kandi iyo ukiri muto birakorohera cyane kuyinjiramo.”
Uyu mukino wa Karting watangiranye imodoka 10, bakaba bateganya ko byibura umwaka utaha bazaba bafite izigera kuri 25. Imwe igura ama pounds 6000, ni ukuvuga asaga miliyoni 6Frw.
Hanazanywe izindi modoka ebyiri zitwa Xcar nazo zikoreshwa mu gusiganwa, biteganyijwe ko umwaka utaha hazatangizwa umukino zikoreshwamo.