• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)

Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)

Editorial 26 Aug 2018 IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’uyu mukino ku Isi (FIA), ryatangije ku mugaragaro ubwoko bushya bwawo buzwi nka ‘Karting’ busanzwe bumenyerewe mu bihugu byateye imbere.

Uyu mukino wifashisha utumodoka duto ni wo wazamuye ibihangange ku Isi mu gusiganwa ku modoka kuko Nico Rosberg, Ayrton Senna, Lewis Hamilton, Michael Schumacher n’abandi bagiye batangirira mu gukina karting bakiri bato.

Iki gikorwa cyabereye muri parking ya Kigali Convention Center kuri uyu wa 25 Kanama 2018, cyari kirangajwe imbere n’Umuyobozi wa FIA (Fédération Internationale de l’Automobile), Jean Todt n’Umuyobozi w’uyu mukino mu Rwanda, Gakwaya Christian.

Watangijwe nyuma y’Inama yahuje abahagarariye amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika, yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Mu kiganiro na IGIHE, Gakwaya yavuze ko umukino wa Karting ukoresha imodoka nto ari kimwe mu byiciro bya siporo zikoresha imodoka, ukaba ufite intego ebyiri arizo kwishimisha no kuzamura impano z’abana bato guhera ku myaka umunani.

Ati “Ntiwavuga ngo abana bazajyamo bazi imodoka, icyo bisaba ni ukuba yumva uko imodoka ikora. Ntabwo ari nk’imodoka isanzwe kuko nta muvuduko uri hejuru igira, hari aho itarenza bituma hataba impanuka.”

Yakomeje avuga ko abifuza kwinjira muri uyu mukino nta kindi basabwa uretse kwiyandikisha, nyuma bakazajya bahabwa amahugurwa azajya atangwa byibura rimwe mu kwezi.

Biteganywa ko umwaka utaha bazatangiza amarushanwa hakemezwa n’aho uyu mukino uzajya ubera.

Mujiji Kevin w’imyaka 22 usanzwe witabira amarushanwa yo gusiganwa mu modoka nini yunganira utwara (co-pilote), ni umwe mu bitabiriye gutangiza Karting, akaba avuga ko yajemo kuko ari icyiciro gifatwa nk’umusingi w’amasiganwa.

Ati “Kuza gutwara muri Karting ni uburyo bwo kwiyungura ubumenyi, ku buryo n’ejo ngize amahirwe nkatangira gutwara mu masiganwa asanzwe bitangora. Gutwara imodoka ni siporo nziza, kandi iyo ukiri muto birakorohera cyane kuyinjiramo.”

Uyu mukino wa Karting watangiranye imodoka 10, bakaba bateganya ko byibura umwaka utaha bazaba bafite izigera kuri 25. Imwe igura ama pounds 6000, ni ukuvuga asaga miliyoni 6Frw.

Hanazanywe izindi modoka ebyiri zitwa Xcar nazo zikoreshwa mu gusiganwa, biteganyijwe ko umwaka utaha hazatangizwa umukino zikoreshwamo.

2018-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa  ni abanya  Kigali

Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa ni abanya Kigali

Editorial 18 Jan 2016
Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Editorial 27 Dec 2022
Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Editorial 03 Aug 2021
Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Editorial 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]
Mu Rwanda

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Editorial 20 Jun 2017
ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo
Mu Mahanga

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

Editorial 09 Sep 2016
Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yatawe muri yombi

Editorial 23 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru