• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Editorial 26 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ubutwari bw’Abanyarwanda uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2023, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu n’impeta by’ishimwe (CHENO) bateguye Heroes Cycling Cup izaba ku Cyumweru tariki ya 29/1/2023.

Iri siganwa rigiye gukinwa ku ncuro ya gatatu rifite Insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Isiganwa rizitabirwa n’ibyiciro 5; ingimbi n’abangavu, abagore, abahungu (U23) n’abagabo rikinirwe mu mihanda y’akarere ka Gasabo.

Nk’uko FERWACY yabitangaje abasiganwa bazakina bazenguruka ku ntera  ya Km 11,6 aho bazahera kuri BK Arena – Cogebanque – Gasabo District office – Tele 10 – RDB – SP Gishushu – MTN – Auto Express – Kibagabaga Hospital – Orex Station – Engen Station – Igicumbi cy’Intwari – BK Arena.

Abangavu bazazenguruka incuro 6 zihwanye na km 69,6, ingimbi n’abagore bahakore incuro 8 zihwanye na km 92,8 naho mu bagabo bo bazazenguruka incuro 10 zihwanye na km116.

Mu 2020 ryari ryegukanwe na Habimana Jean Eric, muri 2021 ntiryabaye kubera COVID-19 ubwo ryasubukurwaga muri 2022 hakinnye abakinnyi bakiri bato mu rwego rwo kubatoza umuco w’ubutwari bakiri bato.

Ku ruhande rw’umukino wa Volleyball ho hazakinwa iri rushanwa ryahawe izina rya “National Heroes Volleyball Tournament 2023.”

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, ni imikino izitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro haba icy’abagabo ndetse n’abagore.

Ni imikino yose izabera muri Gymnasium ya Kimisagara, kuwa 6 taliki ya 28 No kucyumweru taliki ya 29.

Mu kiciro cy’Abagabo hazirabira REG VC, Gisagara VC, APR VC na FOREFRONT VC; mu kiciro cy’Abagore hazitabira APR VC, FOREFRONT VC, RRA VC ndetse na RUHANGO VC.

Uko imikino izakinwa kuri uyu wa gatandatu:

Abagore:

11h00 APR VC vs RUHANGO VC

13h00 FOREFRONT VC vs RRA VC

Abagabo:

15h00 REG VC vs FOREFRONT VC

17h00 GISAGARA VC vs APR VC 

FRVB ivuga ko irii rushanwa rizakinwa n’abakinnyi basanzwe bakina shampiyona y’u Rwanda, kuko kugeza ubu nta kipe yemerewe kongeramo undi mukinnyi udasanzwe akina shampiyona keretse umukinnyi uri mu ikipe itaraje muri ayo makipe 4 ya mbere.

2023-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Amagare: Ikipe y’igihugu  ya magare iritabira  amarushanwa nyafrika muri  Maroc

Amagare: Ikipe y’igihugu ya magare iritabira amarushanwa nyafrika muri Maroc

Editorial 19 Feb 2016
Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Editorial 23 Jan 2024
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Editorial 09 Aug 2021
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage
UBUKUNGU

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Editorial 12 Mar 2018
Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC
INKURU NYAMUKURU

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Editorial 11 Dec 2019
Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona
IMIKINO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Editorial 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru