Kuryamana no gushakana kw’ abahuje ibitsina bizwi nk’ ubutinganyi bikomeje kutavugwaho rumwe. Bamwe mu ba pasteri bavuga ko ubutinganyi bugamije kurimbura Isi, abandi bakavuga hari abasigaye babwitwaza kugira ngo bake ubuhungiro mu bihugu bikomeye mu Isi.
Ibihugu 20 ku isi byemera gushyingira abamana bahuje ibitsina. Ni Argentine, Danmark, Hollande, Afurika y’ Epfo, Ububiligi, Ubwongereza, Iceland, New Zealand, Espagne, Brazil, Finland, Ireland, Norway, Sweden, Canada, France, Luxemborg, Portugal, Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Colombia, Germany, Malta, Scotland, Uruguay, Greenland.
Ibi bihugu uko ari 20 byemeranya n’ abaryamana bahuje ibitsina ko kubabuza gushyingiranwa ari ukubabuza uburenzanzira bwabo.
Iyo urebye mu bushakatsi bwagiye bukorwa mu kugaragaza icyo ibihugu bitandukane bivugwa ku butinganyi nta na hamwe ubona u Rwanda, haba ku rutonde rw’ ibihugu bishyigikiye ubutinganyi cyangwa ku rutonde rw’ ibihugu bitabushyigikiye.
Perezida w’ inama y’ abaprotestini mu Rwanda Musenyeri Birindabagabo Alex, ubwo abaporotesitani bizihizaga yubile y’ imyaka 500 babayeho yavuze ko ubutinganyi bugamije kurimbura Isi asaba Abanyarwanda gusenga cyane.
Yagize ati “Noneho rero, reba ibirimo biba, mwokagira Imana mwe! Dusenge Imana bitazaza hano iwacu! Kuko abantu baribwira ngo babaye abahanga, bakarangiza babaye injiji zinakomeye cyane, umuntu arihanukira waba ugeze muri Amerika, akajya imbere yawe akigira gutya akigira gutya kandi afite ubwanwa, afite impfundiko afite ibiki byose bigaragaza ko ari umugabo akakubwira ngo ni umugore !!!”.
Yakomeje agira ati “Bo banashyizeho n’amategeko, noneho banarangiza, bagafata umugabo bakamushyingira undi mugabo, wabaza uti amahano aragwira ibyo mukora ni ibiki? “ngo uko ni ukuri kwawe, uku ni ukuri kwacu”
Yunzemo ati “Abatinganyi bahawe rugari nyuma y’imyaka 100 baba barimbuye isi. Nta mwana wakongera kuvuka nyuma y’ imyaka 100 abantu baba bamaze gushira ku isi”
Bishop Rugagi Innocent umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo yifashishije amagambo yavuzwe na Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe avuga ko ubutiganyi budakwiye gushyigikirwa.
Bishop yavuze ko ‘Perezida Mugabe yabwiye abamusabaga gushyira umukono kwitegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina ati “Ndabyemeye ndarisinya, yarangiza agahindurikira abaturage be akababwira ati ‘ mugende mubane, umugabo ashake undi mugabo, umugore ashake undi mugore ati ariko, nihashira umwaka mutarabyara nzabica mwese mbamare”
Bishop Rugagi ukuriye itorero Redeemed Gospel Church avuga ko umutinganyi ari utavugarumwe n’ Imana kuko Imana yaremye umugabo ikanamuremera umugore ngo babyare.
Yongeraho ati “Umutinganyi ni nka opposant w’ Imana, ni nk’ umuntu uba muri opposition yo kutanyurwa n’ uko Imana yamuremye.”
Bishop Rugagi yifashishije inkuru yo muri bibiliya avuga ko ubutinganyi aribwo bwatumye Imana irimbura Sodomu na Gomora ikoresheje umuriro, akavuga ko abatinganyi bashobora kuzazanira igihugu umuvumo.
Akomeza avuga ko “Ahenshi no muri Afurika bemera gusinya, kubera na za nkunga babaha be kuzihagarika. Ariko ntabwo aribyo ubutinganyi ni icyaha gikomeye ni nko kurwanya Imana”
Ubutinganyi babuhinduye iturufu
Rugagi ati “Abenshi bashaka kuzana ibyo ngibyo mu Rwanda, arabona ubuzima bumucanze, akareba umukobwa mugenzi we, ati ‘reka tuvuge ko uri umugabo wanjye’ kugira ngo tubone ibizibiti tuzaha abazungu tuvuge ko badutoteza kugira ngo bazabone ubuhungiro mu buryo bworoshye. Ariko yabona ubuhungiro mu buryo buri facile atabubona, yikoreye umuvumo mu buzima bwe bwose.”
Yunzemo ati “Hari umukobwa uheruka kumbwira ikibazo, yavuye I Burundi we n’ umukobwa mugenzi we baza muri ambasade y’ Amerika mu Rwanda. Ati uyu ni umugore wanjye baradutoteza…Amerika ibaha ubuhungiro baragenda bajya muri Amerika. niwe wanyibwiriye iyo nkuru yose n’ amarira menshi. Ambwira ko afite indwara abaganga bananiwe gukiza, yasabye kumusengera ati ‘nsengera nyamuneka ndimo ndapfa numva’. Imana ishobora kukureka umunsi umwe ariko Isi izagutangarira fin de fin kugira ngo ikwereke ko mudahwanyijwe ubushobozi. Abo bantu b’ abatinganyi bari mu Rwanda twababwira bakareka izo ngeso kuko si nziza’’.
Source : Umuryango .rw