• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Mubyo ba Bishop bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro
Bishop Innocent Rugagi washinze itorero abacunguwe, avuga ko ubutinganyi hari ababuhinduye iturufu

Mubyo ba Bishop bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro

Editorial 14 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Kuryamana no gushakana kw’ abahuje ibitsina bizwi nk’ ubutinganyi bikomeje kutavugwaho rumwe. Bamwe mu ba pasteri bavuga ko ubutinganyi bugamije kurimbura Isi, abandi bakavuga hari abasigaye babwitwaza kugira ngo bake ubuhungiro mu bihugu bikomeye mu Isi.

Ibihugu 20 ku isi byemera gushyingira abamana bahuje ibitsina. Ni Argentine, Danmark, Hollande, Afurika y’ Epfo, Ububiligi, Ubwongereza, Iceland, New Zealand, Espagne, Brazil, Finland, Ireland, Norway, Sweden, Canada, France, Luxemborg, Portugal, Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Colombia, Germany, Malta, Scotland, Uruguay, Greenland.

Ibi bihugu uko ari 20 byemeranya n’ abaryamana bahuje ibitsina ko kubabuza gushyingiranwa ari ukubabuza uburenzanzira bwabo.

Iyo urebye mu bushakatsi bwagiye bukorwa mu kugaragaza icyo ibihugu bitandukane bivugwa ku butinganyi nta na hamwe ubona u Rwanda, haba ku rutonde rw’ ibihugu bishyigikiye ubutinganyi cyangwa ku rutonde rw’ ibihugu bitabushyigikiye.

Perezida w’ inama y’ abaprotestini mu Rwanda Musenyeri Birindabagabo Alex, ubwo abaporotesitani bizihizaga yubile y’ imyaka 500 babayeho yavuze ko ubutinganyi bugamije kurimbura Isi asaba Abanyarwanda gusenga cyane.

Yagize ati “Noneho rero, reba ibirimo biba, mwokagira Imana mwe! Dusenge Imana bitazaza hano iwacu! Kuko abantu baribwira ngo babaye abahanga, bakarangiza babaye injiji zinakomeye cyane, umuntu arihanukira waba ugeze muri Amerika, akajya imbere yawe akigira gutya akigira gutya kandi afite ubwanwa, afite impfundiko afite ibiki byose bigaragaza ko ari umugabo akakubwira ngo ni umugore !!!”.

Mgr Alex Birindabagabo avuga ko abantu bose babaye abatinganyi isi yarangira mu myaka 100

Yakomeje agira ati “Bo banashyizeho n’amategeko, noneho banarangiza, bagafata umugabo bakamushyingira undi mugabo, wabaza uti amahano aragwira ibyo mukora ni ibiki? “ngo uko ni ukuri kwawe, uku ni ukuri kwacu”

Yunzemo ati “Abatinganyi bahawe rugari nyuma y’imyaka 100 baba barimbuye isi. Nta mwana wakongera kuvuka nyuma y’ imyaka 100 abantu baba bamaze gushira ku isi”

Bishop Rugagi Innocent umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo yifashishije amagambo yavuzwe na Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe avuga ko ubutiganyi budakwiye gushyigikirwa.

Bishop yavuze ko ‘Perezida Mugabe yabwiye abamusabaga gushyira umukono kwitegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina ati “Ndabyemeye ndarisinya, yarangiza agahindurikira abaturage be akababwira ati ‘ mugende mubane, umugabo ashake undi mugabo, umugore ashake undi mugore ati ariko, nihashira umwaka mutarabyara nzabica mwese mbamare”

Bishop Rugagi ukuriye itorero Redeemed Gospel Church avuga ko umutinganyi ari utavugarumwe n’ Imana kuko Imana yaremye umugabo ikanamuremera umugore ngo babyare.

Bishop Innocent Rugagi washinze itorero abacunguwe, avuga ko ubutinganyi hari ababuhinduye iturufu

Yongeraho ati “Umutinganyi ni nka opposant w’ Imana, ni nk’ umuntu uba muri opposition yo kutanyurwa n’ uko Imana yamuremye.”

Bishop Rugagi yifashishije inkuru yo muri bibiliya avuga ko ubutinganyi aribwo bwatumye Imana irimbura Sodomu na Gomora ikoresheje umuriro, akavuga ko abatinganyi bashobora kuzazanira igihugu umuvumo.

Akomeza avuga ko “Ahenshi no muri Afurika bemera gusinya, kubera na za nkunga babaha be kuzihagarika. Ariko ntabwo aribyo ubutinganyi ni icyaha gikomeye ni nko kurwanya Imana”

Ubutinganyi babuhinduye iturufu

Rugagi ati “Abenshi bashaka kuzana ibyo ngibyo mu Rwanda, arabona ubuzima bumucanze, akareba umukobwa mugenzi we, ati ‘reka tuvuge ko uri umugabo wanjye’ kugira ngo tubone ibizibiti tuzaha abazungu tuvuge ko badutoteza kugira ngo bazabone ubuhungiro mu buryo bworoshye. Ariko yabona ubuhungiro mu buryo buri facile atabubona, yikoreye umuvumo mu buzima bwe bwose.”

Yunzemo ati “Hari umukobwa uheruka kumbwira ikibazo, yavuye I Burundi we n’ umukobwa mugenzi we baza muri ambasade y’ Amerika mu Rwanda. Ati uyu ni umugore wanjye baradutoteza…Amerika ibaha ubuhungiro baragenda bajya muri Amerika. niwe wanyibwiriye iyo nkuru yose n’ amarira menshi. Ambwira ko afite indwara abaganga bananiwe gukiza, yasabye kumusengera ati ‘nsengera nyamuneka ndimo ndapfa numva’. Imana ishobora kukureka umunsi umwe ariko Isi izagutangarira fin de fin kugira ngo ikwereke ko mudahwanyijwe ubushobozi. Abo bantu b’ abatinganyi bari mu Rwanda twababwira bakareka izo ngeso kuko si nziza’’.

Source : Umuryango .rw

2017-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Editorial 18 Feb 2020
FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

Editorial 17 Jan 2018
Sobanukirwa no kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagore nuko wabirwanya

Sobanukirwa no kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagore nuko wabirwanya

Editorial 23 May 2017
Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Editorial 30 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa arashinjwa gucucura impunzi z’Abanyarwanda azizeza ko agiye kuzirwanira
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa arashinjwa gucucura impunzi z’Abanyarwanda azizeza ko agiye kuzirwanira

Editorial 01 Jun 2018
Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano
INKURU NYAMUKURU

Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Editorial 21 Aug 2019
Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa
Amakuru

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Administrator 15 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru