Twababwiye kenshi ko abiyita ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nabo ubwabo batavuga rumwe hagati yabo, kuko usanga ari abanyabyaha b’ingeri zitandukanye, uhereye ku bajenosideri bahunze ubutabera ukageza ku bajura bakoraga muri Leta.
Ngaho Kayumba Nyamwasa araterana amagambo na Theogene Rudasingwa umunsi umwe ubundi akayaterana na Jean Paul Turayishimye wari escort y’abana be…
Uyu munsi turagaruka kuri Mukankiko n’ingirwapadiri Thomas Nahimana bamaze iminsi baterana amagambo arimo ibitutsi by’urukozasoni maze bakivamo nk’inopfu.
Mukankiko wabarizwaga mu kiryabarezi cyiyise Guverinoma yo mu Buhungiro iyobowe na Thomas Nahimana ashinzwe ububanyi n’amahanga nyuma akaza kwirukanwa yavuze Thomas Nahimana uwo ari we, amwibutsa ko afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Claire.
Ubwo Thomas Nahimana yabeshyaga abantu ngo aje kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, Mukankiko yahishuye ko Thomas Nahimana yambuye abantu benshi amafaranga akaba yaranasenye n’ingo nyinshi kubera kwambura abagore batabyumvikanyeho n’abagabo babo.
Mukankiko yagaragaje kandi ko Nahimana afite amashene menshi ku mbuga nkoranyambaga ngo yinjize agatubutse ubundi akajya mu rusimbi n’ibindi bizwi nka Pyramide.
Tubibutseko umujura Rene Mugenzi nawe wiyitaga umunyapolitiki yibye amaturo ya Kiliziya agakatirwa gufungwa imyaka ibiri bikaza kumenyekana ko yayajyanaga mu rusimbi.
Abinyujije ku muzindaro we kuri Youtube, Mukankiko yavuze uburyo opozisiyo yananiwe kwihuza ngo bahuze imbaraga aho yatanze urugero rwo gutakaza imbaraga buri wese agira Channel kuri Youtube. Yagize ati “twasabye ba Jean Paul Ntagara ko twahuza imbaraga chaines zose tukazihuza ariko Nahimana arabyanga”
Mukankiko yibasiye Nahimana nyuma yuko uyu mugabo nawe abinyujije ku muzindaro we w’Isi n’Ijuru yavuzeko uyu mugore ari nk’ikoko irya amagi yateye.
Mu bindi, Mukankiko yagaragaje ko inama yambere ya Guverinoma yo mu buhungiro babeshye ko yari live ariko bari bayifashe mbere babifashijwemo na Freeman Singirankabo Bikorwa.