• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Editorial 11 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatandatu muri Hilltop Hotel i Remera habereye amatora y’inzego ziyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY mu gihe cya manda y’imyaka ine iri imbere nk’uko amategeko y’irishyirahamwe abiteganya.


Muri aya matora byari biteganyijwe ko hatorwa Komite Nyobozi ndetse na komite ngenzuzi kimwe kandi na komite nkemurampaka, muri ayo matora ubwo yabaga hagaragaye ko uwari usanzwe ayobora iri shyirahamwe Murenzi Abdallah ariwe ugiye gukomeza kuyobora.


Murenzi Abdallah wahataniraga kuyobora iri shyirahamwe nk’umukandida rukumbi bivuze ko ntawe bari bahanganye yatowe ku majwi 10 kuri 11 kuko muri aya matora hagaragayemo imfabusa imwe.


Mu yindi myanya y’abatowe, Karangwa François yatowe nka Visi Perezida wa mbere, akaba yatowe ku majwi 11/11, Kayirebwa Liliane yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri n’amajwi 11/11, Munyankindi Benoït yatorewe kuba umunyamabanga mukuru naho Ingabire Assia yongeye gutorerwa kuba umubitsi wa FERWACY.


Aba bose batowe muri iri shyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, bafite manda yo kuyobora kugeza muri 2026, ibi bivuze ko bafite imyaka ine bayobora iri shyirahamwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 10 Kamena 2022 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport Club yatangaje ko yagiranyea masezerano n’abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Sudan aribo Sheiboub Sharaff na Mano John.

Nk’uko amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bakina mu gice gisatira izamu bahawe amasezerano y’imyaka ibiri bose bakinira ikipe y’Urucaca.


Sheiboub usanzwe akina ku ruhande rw’iburyo asatira, yanyuze mu makipe atandukanye azwi kuri uyu mugabane wa Afurika harimo SImba SC yo muri Tanzania, Almeriekh SC na Al Hilal zo muri Sudan, JSK na ASC zo muri Tunisia ndetse na CS Constatine yo muri Algeria.

Uyu kandi yanakiniye amakipe y’abato ba Sudan, harimo abari munsi y’imyaka 17, 20 ndetse na 23.
Usibye aba bakinnyi ikipe ya Kiyovu yamaze gutangaza, hari abandi bakinnyi basanzwe bakinira iyi kipe ngo bamaze kumvikana n’abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda.


Gusa ibi Kiyovu irimo kubikora mu gihe bagitegereje ko umwaka w’imikino wa 2021-2022 utari warangira dore ko hasigaye imikino 2 ngo urangire ndetse iyi kipe ikaba igifite amahirwe yo kuba batwara igikombe cya Shampiyona igihanganiye na APR FC iyirusha amanota 2.


Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Gasogi United, yaraye isezeye uwahoze ari rutahizamu wayo Iddy Museremu utarahiriwe n’iyi kipe, uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akigera mu Rwanda yari yahawe izina ry’Intare y’Akanwa Rwabwiga.

Kuri uyu wa gatandatu byari biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/2 cy’imikino yo mu kiciro cya kabiri, gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, yaraye itangaje ko iyi mikino itari bukinwe mu mpera z’iki cy’umweru ahubwo ikaba izakinwa ku itariki ya 14 Kamena 2022.

 

2022-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

Editorial 31 Mar 2025
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Editorial 18 Mar 2024
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Editorial 29 May 2024
U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Editorial 28 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)
IMIKINO

Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)

Editorial 26 Aug 2018
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)

Editorial 17 Mar 2016
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.
Amakuru

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Editorial 11 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru