Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe ubushakashatsi mu bugenzacyaha kiragaragaza yuko igihugu cy’u Bufaransa kigomba kuba cyaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Icyo kigo gikorera Washington, Cunningham Levy Muse LLP, gitanga impamvu nyinshi kandi zumvikana zigaragaza yuko leta y’u Bufaransa yari iyobowe na Francois Miterrand yafashije cyane abajenosideri.
Muri raporo yayo yasohowe ejo tariki 12/12/2017, Muse ivuga yuko Abatutsi mu Rwanda bakomeje kwicwa guhera mu 1990 ariko u Bufaransa bukomeza koherereza ubutegetsi bwa Habyarimana imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare ari nako bakomezaga guha imyitozo ingabo za Kinani.
Ubwicanyi bukabije na jenoside byakozwe ingabo z’u Bufaransa ziri hano mu Rwanda, Paris inahafite ambasade ariko ntibigera bamagana ubwo bugome bwakorerwaga Abatutsi. Raporo ya Muse ikagaragaza ahubwo yuko iyo ambasade y’Abafaransa yari mu ishyirwaho rya leta y’abatabazi ari nayo yashyize mu bikorwa jenoside nyirizina.
Ngo na operasiyo Turqoise nta kindi yari igamije uretse kurwana ku bajenosideri no kuburizamo RPF kuba yafata ubutegetsi.
Raporo ya Muse ikanavuga yuko Abafaransa bagumye banga gutanga amakuru(documents), ahubwo bugakomeza kujijisha. Ngo u Bufaransa bwabaye icumbi ryiza ry’abajenosideri ntibagezwe mu inkiko ngo bacirwe imanza nk’uko byagiye bikorwa n’ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’iy’isi !