Amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com nacyo gikesha bamwe mu bantu bakurikiranira hafi imikorere ya Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, (CNLG) yemeza ko umukozi witwa Ntagengerwa Vestine wari ushinzwe abakozi Human Resource Specialist yatawe muri yombi azira guhemba abakozi batabaho.
Aya makuru akomeza ashimangira ko uyu Ntagengerwa Vestine ari mu maboko ya Police akurikiranyweho guhemba abakozi ba baringa.
Ibi byamenyekanye mu gihe yahembaga abakozi 5 muri iki kigo ariko batabaho (baringa). Abo bakozi ba baringa ngo umwe yakatwaga nibura amafaranga agera ku 235.000 akoherezwa kuri compte bikekwa ko ari iy’umwana w’uyu mugore.
Indi mishahara (Andi mafaranga ) asigaye akaba yayoherezwaga kuri za comptes kumazina y’amahimbano y’abo bakozi ba baringa.
Ikibazo kitarasobanuka ni ukuntu umukozi akora imishahara y’abakozi ba baringa mu kigo kandi imishahara isinywa n’ abayobozi b’ikigo ngo bakaba bari batabizi.
Si ibyo gusa, kuko bikomeje kuvugwa ko Ntagengerwa Vestine amaze imyaka irenga itanu akora ako kazi akaba amaze igihe anyereza amafaranga ya komisiyo mu buryo budahwitse.
Ntagengerwa Vestine
Kugeza ubu Polisi ntacyo iratangaza kuri aya makuru ndetse n’abayobozi ba CNLG ntacyo barayasobanuraho.
Turacyakurikirana aya makuru…
Umwanditsi wacu