Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) baherutse kubona Minisitiri w’intebe mushya ariko uko bimeze n’uko uwo mugabo atazagira icyo amarira opozisiyo cyangwa ngo akimarire Perezida Joseph Kabila wamushyizeho.
Bruno Tshibala, wagizwe minisitiri w’intebe tariki zirindwi uku kwezi, ni umuntu wubatse izina cyane muri opozisiyo ya DRC ariko ubu akaba nta shyaka abarizwamo kuko UDPS yari abereye umuyoboke n’umuyobozi, mu kwezi gushize yamwirukanye muri iryo shyaka ryatangijwe na Etienne Tshisekedi witabye Imana muri Gashyantare uyu mwaka.
Ishyirwaho rya Bruno Tshibandi, wabaye umuyoboke w’igihe kirerekire w’ishyaka rikomeye kurusha ayandi muri opozisiyo ya DRC, Union for Democracy and Social Progress (UDPS), rigomba kutazatanga umusaruro nk’uko byagendekeye uwo asimbuye kuri uwo mwanya, Samy Ntita Badibanga, avanyweho atawumazeho n’amezi atandatu !
Bruno Tshibandi
Kuva muri Mata 2012 Minisitiri w’intebe muri DRC yari Augustine Matata Ponyo ukomoka mu ishyaka rimwe na Perezida Kabila, Peolples Party for Reconstruction and Democracy (PPRD). Kuva hagati mu mwaka ushize byari bimaze kugaragara yuko amatora yo gusimbura Kabila ku mwanya wa Perezida adashobora kuzakorwa kubera impamvu zari zatanzwe na komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) yuko nta mafaranga y’amatora ahari kandi na lisiti y’itora ikaba yari ikiri kure cyane yo kunozwa ! CENI yaje gutangaza ku mugaragaro yuko, kubera izo mpamvu ebyiri, amatora muri DRC atari gushoboka mbere ya Nyakanga 2018.
Iryo tangazo rya CENI ryo kwimura igihe cy’amatora ryaje rikurikira irindi ry’urukiko rwitegeko nshinga ryavugaga yuko Perezida wa Repubulika uriho adashobora kurekura ubutegetsi mu gihe hataratorwa undi wo kumusimbura! Ayo matangazo y’izo nzego zombi uyashyize hamwe byari bisobanuye yuko Kabila atari kuva ku butegetsi tariki 16 Ukuboza 2018, nk’uko byari biteganyijwe mu itegeko nshinga.
Amashyaka akomeye muri Opozisiyo ibyo by’impamvu ya Perezida atashobora gukorwa yo ntabwo yabikozwaga ahubwo mu ntangiriro za Nzeri 2016 ahamagaza imyigaragambyo yo guhera tariki 19 z’uko kwezi ikazarangira kuri ya tariki hagombaga kuboneka uwasimbura Kabila ku butegetsi, nyuma yo kurangiza manda ze ebyiri zemewe n’itegeko nshinga.
Kuko imyigaragambyo muri DRC biba bivuze ubwicanyi, ubusahuzi, kwangiza imitungo n’ubundi bugizi bwa nabi, Edem Kodjo washyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) muri Mata 2016 nk’umuhuza yakoze ibyo yabashije byose ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo.
Kodjo, wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Togo n’umunyamabanga mukuru w’icyasimbuye AU (OAU), yakomeje gukoresha inama nyinshi z’imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, baza gusinya amasezerano yemeza kwigizayo itariki y’amatora no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho. Byemeranywa yuko Kabila yagumana umwanya wa Perezida naho Augustine Matata Ponyo akava ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, ugafatwa n’umuntu wo muri Opozisiyo. Matata Ponyo akomoka mu ishyaka Peoples Party for Reconstruction and Democracy (PPRD) rya Joseph Kabila.
Itariki y’amatora yashyizwe muri Mata 2018 naho Minisitiri w’Intebe w’iyo guverinoma y’inzibacyuho agirwa Samy Badibanga wo mu ishyaka Union for Democracy and Social Progress (UDPS) . Madibanga yari umuyoboke w’imena muri UDPS ariko aza kugirwa Minisitiri w’intebe afitanye ibibazo n’iryo shyaka rye ryamushinjaga kurema udutsiko mu nteko nshingamategeko !
Iyo mishyikirano y’ubuhuza bwa Edem Kodjo ntabwo yigeze yitabirwa n’amashyaka akomeye muri politike za DRC, yibumbiye muri Rassemblement, nk’uko iryo huriro ryananze no kwemera imyanzuro yayivuyemo. Ayo mashyaka, anarimo UDPS, yashinjaga Kodjo yuko abogamiye ku butegetsi bwa Kabila ataratangira n’ako kazi k’ubuhuza !
Ibya Kodjo binaniranye ako kazi k’ubuhuza kafashwe n’inama y’abasenyeri muri Congo (CENCO). Ubwo buhuza bwatangiye tariki ya 8 Ukuboza 2016, tariki 31 z’uko kwezi ubutegetsi na Opozisiyo bageze ku myanzuro yatumye imvururu zitongera kuvuka !
Hemeranyijwe yuko Kabila agomba kuba yavuye ku butegetsi mu mpera za 2017, kandi atazashyiramo kandidatire mu matora ataha ya Perezida. Hanemeranywa yuko hazashyirwaho undi Minisitiri w’intebe watanzwe n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement.
Umwaka rero wa 2017 watangiye abaturage ba DRC biruhukije yuko ibintu bitangiye inzira yo kujya mu buryo, ariko uko iminsi yakomeje kugenda yicuma ni nako icyizere cyagiye kigabanuka. Umuhuza, CENCO, yabwiraga Opozisiyo iti mushyikirize Perezida Kabila izina rya minisitiri w’intebe, bati twararitwaye ariko araryanga !
Ikibazo cyari icy’uko Rassemblement yakomezaga gushyikiriza Perezida Kabila izina ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix Tshisekedi) nk’umuntu ugomba kuba Minisitiri w’intebe ariko Kabila we agashaka yuko bakohereza amazina y’abantu batatu akihitiramo umwe !
Nyuma y’urupfu rwa Etienne Tshisekedi habayeho igisa nko kurwanira ubutegetsi mu ishyaka rye rya UDPS kimwe no muri ya mpuzamashyaka akomeye muri Opozisiyo, Rassemblement. Umusaza Etienne yari akuriye UDPS akanakurira Rassemblement.
Felix Tshisekedi
Umuhungu we, Felix, yasimbujwe se ku buyobozi bwa UDPS ariko bamwe nka Bruno Tshibala bakabyamagana, bavuga yuko umutwe wa politike utagomba kuba akarima ka famiye. Hari n’abandi bo muri Opozisiyo nka Vital Kamerhe, ukuriye ishyaka Union for the Congolese Nation, bifuzaga uwo mwanya wa Minisitiri w’intebe. N’igihe Samy Badibanga yagirwaga Minisitiri w’intebe, Kamerhe yari yahatanye cyane ngo abe ariwe wegukana uwo mwanya. Tshibala rero kimwe na Badibanga agiye kuba Minisitiri w’Intebe mu izina rya Opozisiyo itamwemera !
Minisitiri w’intebe mushya Bruno Tshibala
Casmiry Kayumba