Amakuru Rushyashya yahawe n’umwe mu rubyiruko rwakuwe muri Uganda, bajyanywe mu nkambi z’imyotozo ya gisilikare mu Burundi byitwa ko bagiye mu gisilikare cya FLN gutera u Rwanda, yavuze ko bakigera I Burundi bajyanywe mu nkambi za gisilikare mu Kibitoki, bahabwa imyenda ya gisilikare y’u Burundi itagira matricule, ngo nyuma y’iminsi mike nibwo batangiye kujya muri mission, gutera abaturage baciye mu ishyamba rya nyungwe ariko basubira I Burundi.
Yakomeje avuga ko nubwo ntabyangombwa bagira ngo mugihe wambaye imyenda y’igisilikare cy’u Burundi ujya aho ushaka hose mu gihugu, ugakora akazi ukaba uzi chef wawe uwo ariwe, avuga ko bafashwa na général Godefroid Bizimana, akaba avuka mu Kibitoki, uyu ngo akaba ari umupolisi mukuru wungirije umukuru wa Polisi y’u Burundi.
Avuga ko habayeho ukutumvikana kuri budjet hagati ya etat major nizo nyeshyamba z’abanyarwanda, etat major ivuga ko inyeshyamba zigomba kwishakira ibibatunga, ibyo rero ngo byaje kubura bibangombwa ko bajya mu Rwanda kwiba ibyo kurya bafatanije n’imbonerakure, bagakingirwa ikibaba na Leta ya Nkurunziza.
Avuga ko yicuza icyamujyanye, akibaza uko yazagaruka mu Rwanda agasaba imbabazi dore ko ngo yagiye n’umuryango we utabizi. Avuga ko babayeho nabi bikabije, bacunaguzwa, bakubitwa, bakarya rimwe mu minsi ibiri, ubundi rimwe bagatungwa no guhekenya imyumbati bakura mu banyagihugu ngo mubasilikare bake cyane bafite batagera no ku ijana, hamaze gupfamo abatari bake bazize indwara ya Macinya [ gucibwamo ] kubera inzara n’amazi y’ibirohwa banywa.ati: “ Tubyukira kumirambo”.
Yemeza ko ntabasilikare bafite ko n’abahari ari urubyiruko rw’abana bato rwabeshywe rwiganjemo abana babakobwa ngo boherejwe n’uwitwa Sankara Calixte, aba bana babakobwa birirwa ku nkeke yo gusambanywa ku gahato naba boss, kuko ntakindi bakoreshwa. [Ibi rero bikaba bishobora kuzaviramo Calixte Sankara gushyira kuri Mandat d’arrêt international] doreko ubu busambanyi no gufata abagore kungufu aribyo byatumye Sankara, yirukanwa muri RNC. Uyu mutangabuhamya wacu avuga ko muri FLN ntabikoresho byatera igihugu bafite. ati : nta nubwo tunarenze abasilikare 100, kandi icumi muritwe gusa nibo bafite imbunda, ubwo se watera igihugu ute ? Dore ko n’imyenda twahawe n’u Burundi ivangavanzemo n’iyigisilikare cya Congo yaducikiyeho ati mbese ni “Agatogo”.
Mubyukuri ngo ntakerekezo bafite aho bari mu kibira mu Burundi.
Amakuru twabashije kumenye nuko atigeze abona uwitwa Calixte Sankara wiyitirira igitero cyo muri Nyaruguru, ko ibye abyumva mu ma radio nka bbc na voa. Calixte rero birashoboka ko yaba yarashatse kwikorera gusa Publicite ariko akaba atazi naho Nyaruguru iherereye.
Ishingwa rya MRCD na FLN
Calixte Nsabimana alias Sankara kuva muri RNC byamubereye ihurizo rikomeye cyane, kuko ubuzima bwo muri Afrika y’Epfo butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro na Murayi bahaga abanyarwanda babaga bemeye kwijandika muri RNC.
Ariko hari ikindi kintu cyababaje Sankara cyane, igihe Kayumba yamutukaga ko ari imbwa y’ umusivile”; Sankara rero byahoraga bimushengura, umunsi umwe Rusesabagina yaje ku muhamgara amubwira ko ashaka gushinga ishyaka ryitwa Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique (MRCD) rifite umutwe w’ ingabo Forces de Libération Nationale (FLN), icyo gitekerezo Sankara yahise agisamira hejuru cyane, nubwo na Rusesabagina yamubwiye ko ariwe uzaba Perezida, ariko nibura Sankara yishimiye ko azaba visi perezida wa Kabiri wa MRCD n’ umuvugizi wa FLN.
Ariko Sankara bukeye bwaho yabwiye abacuti biwe ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibazaga ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite n’ imbunda n’ imwe, ariko Rusesabagina amuhamagara nta mafaranga na make yarasigaranye kandi Rusesabagina yamubwiye ko hari amadolari igihumbi $1000 yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu.
Nyuma y’ itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018, ryishinja ko FLN ariyo iri inyuma y’ ubusambo bumaze iminsi mu majyepfo y’ u Rwanda, iri tangazo rero ntago ryashimishije abagize MRCD kuko batunguwe nuko Callixte Sankara yaryanditse atababwiye, akishinja n’ ibintu batakoze, ikindi kintu atumvikanyeho na Wilson Irategeka, visi perezida wa mbere wa MRCD, uri muri Congo, kimwe mu bintu Col. Wilson Irategeka atumvise ni ukuntu umusivile nka Sankara abyuka akiyita Majoro, ariko Rushyashya irahamya ko imvo n’ imvano y’ iri peti ari umujinya wa Kayumba, igihe amwita imbwa y’umusivile.
Amakuru yizewe aturuka muri MRCD avuga ko Rusesabagina na Wilson Irategeka basabye Sankara ko yaba acecetse bagashaka amafaranga kuko inza imeze nabi mu Burundi kandi na Dr. Nataki wayabahaga nawe muri yiminsi yababwiye ko afite utubazo ,ikindi ni uko bajya mu Burundi Nkurunziza yari aziko barikumwe na Kayumba Nyamwasa nyuma Kayumba ara bigarika, ibi rero bisa n’umwana wenda undi kandi bari bijeje Nkurunziza ko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo bwafashe impunzi z’abarundi bugwate. Iyi niyo mpamvu nyamukuru ntacyo babona.
twubakane
Aba bo kubavuga ni nko kubarema kuko n’ubundi batabaho cyangwa batariho. Ntitugahe ijambo utaridusabye cg utarikwiye.
RUGENDO
NONESE IBYO MUHIMBA MWANDIKA BIMARIYE IKI ABANYARWANDA??
ARIKO SE RUSHYASHYA NAKO RTLM MWANJYIYE MWANDIKA IBIDUFITIYE AKAMARO??
UBUNDI SE YAJYIYE MWISHYAMBA AJYIYE KUBAHO NEZA??
NTIYABONYE SANKARA CALLIXTE NONE KO ATAMUBONYE ASAMBANYA ABO BAKOBWA GUTE??
KANDI ABABO BAKOBWA BABANA NAWE ARIKO NTAMUBONE!!MWANDIKA BUJIJI!
IKI KINYAMAKURU BAGIKUYEHO KOKO!!KO NTACYO KIMARIYE URWANDA NABANYARWANDA !!WANDITSE INKURU NKIYI NDI UMUYOBOZI NAHITA NGUFUNGA!!
Emmanuel N. Rugina
Aliko se iki kinyamakuru cyanyu cyaba cyaragiye muli Nyungwe, ngo tumenye ibihagera? Ubundi se ko ibinyamahuru bizwi ka ?Umuseke”, umuryango”,” Igihe” aliwo muzindaro waLeta n’ibindib bimeze nkacyo, ntacyo bihingutsa, biliya “Rujshyashya” ivuga ibikura he? Niba Rushyashya itagira amakuru, ibyiza ni uko abanyarwanda bose bakwisunga RADIO UBUMWE ya Esperance Mukashema kulikirqana hafi ibya FLN kand utifuza ko urubiruko rw’ejo rwakomeza gutikizwsa nk’uko imfura ye Sheja yatikijwe n’ukuboko kw’Inkotanyi.