• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Editorial 25 Oct 2017 ITOHOZA

Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka

Nyuma yaho Kayumba yabashije kwikiza Rudasingwa amuziza kurya amafaranga agenerwa uwo mutwe, bigatuma Rudasingwa afungirwa amazi n’umuriro maze nawe agahita asezera muri uwo mutwe agashinga indi yise New RNC-Ishakwe nawo umaze kwigarurirwa n’igice cyinini cy’intagondwa z’abateruzi b’ibibindi bahoze muri FDU-Inkingi nka Musangamfura Sixbert na Nkiko Nsengimana.

Ubu noneho ikigezweho n’ubujura bushinjwa Kayumba Nyamwasa,aho aregwa n’abayoboke gukoresha imisanzu mu nyungu ze bwite.

Biravugwa ko ubu ariwe utahiwe kwerekwa umuryango uti gute? uyu mugabo Kayumba, akimara kwikiza Rudasingwa niwe wahise afata umwanya wo kuyobora RNC-Ishaje yiganjemo abahoze mu ngabo z’u Rwanda nka Noble Marara, Micembero JM, Frank Ntwali,David Batenga, Jean Paul Turayishimye wahoze muri Gendarmerie igihe yayoborwaga na Kayumba, umuhanzi Ben Rutabana muramu wa Rwigara,Major Nkubana Emmanuel wabaga mu Bubiligi ubu akaba ufungiye ahantu hatazwi kubera guhungabanya umutekano mu karere, Rwalinda Michael wari wariyise Mike ufungiye muri Tanzania wakoranaga byahafi n’abayobozi ba FDLR muri Tanzania barimo Gen. Stanslas Bigaruka, jean Paul Romeo Rugero,Col. Bonheur n’abandi ubu akaba afungiye aho muri Tanzania kubera guteza umutekano muke muri icyo gihugu, …n’abandi.

Abari inkoramutima za Kayumba muri Afrika y’Epfo, batangiye kwegura

Amakuru yatugezeho muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2017, aravuga ko umuriro watangiye kwaka muri Afrika y’Epfo kubera inzara n’ubukene byugarije RNC ya Kayumba Nyamwasa, aya makuru avuga ko uwitwa Casimir Nkurunziza ariwe wabimburiye abandi kwegura muri iki gitondo agira ati :

“Bavandimwe, nyuma yo kubitekerezaho neza, mfashe umwanzuro wo kwegura no gusezera mu ishyaka rya RNC, aho nari mfite inshingano nk’umunyamabanga mukuru w’akarere ka Cape Town, nkaba nsezeye burundu nk’umuyoboke wa RNC.

Impamvu zibinteye harimo:

Kuvangirwa n’abayobozi banduta

Kutubaha inzego z’ubuyobozi zo hasi

Kutagira ijambo mu byemezo bireba abanyobora

Ubushake bucye bwo gukemura ibibazo

Agasuzuguro no kwirengagiza, n’ibindi…..

Bimenyeshejwe Chairman wa RNC muri South Africa David Batenga”.

Twihangane Pacifique Shareef wari ushinzwe ubukangurambaga mu ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) nawe akaba yamaze kwitandukanya nuyu mutwe witerabwoba aho awushinja ibintu byinshi cyane.

RNC ngo iyobojwe igitugu cyo ku rwego rwo hejuru

Akarengane ngo niko kahawe intebe muri uwo mutwe

Ngo ni umutwe utarangwamo democracy kandi babeshya rubanda ko ariyo baharanira.

Kuvogera inzego, uburyarya bwinshi kuryanisha abayobozi ndetse n’abayoboke!

Abayoboke kutumvwa, kwirengagizwa ntibitabweho kandi bitanga bagatanga n’ibyabo ntibagaragarizwe uko bikoreshwa.

RNC ikayoborwa n’abantu batarenze 2, akaba aribo bafatira n’abandi ibyemezo ugasanga izindi nzego zirasuzugurwa.

Kugira ubwiru naho bidakwiye bituma umuntu atiyumvamo.

Twihangane Pacifique Shareef akaba yashoje agira ati: “njyewe n’umutima nama wanjye mpfashe icyemezo n’umutima wanjye cyo kuva muri RNC”.

Nkaba mboneyeho nogusaba imbabazi abanyarwanda nacengeje amatwara kubyihanganira inzira ntibwira umugenzi!

Umuhanzi Sankara Callixte usanzwe uzwi cyane nka Bikindi wa RNC nawe yamaze kwegura ku mwanya yarafite muri iryo shyaka ndetse akaba yanarisezeyeho mu itangazo ubwe yiyandikiye amenyesha RNC riteye gutya:

“Comrade David Batenga Chairman wa RNC mu ntara ya Afrika y’epfo, maze kubona ko amahame shingiro yatumye ninjira muri RNC atubahirizwa nabusa, igihe kirageze ngo nubahe umutima nama wanjye dutandukane.

Ndabamenyeshako kuva uyumunsi taliki 20 ukwakira 2017 nsezeye Ku mwanya wa komiseri ushinzwe itangazamakuru mu ntara ya Africa y’Epfo kandi ko nsezeye burundu muri RNC.”

Mugire amahoro
Sankara Callixte.

Sankara yamenyekanye yinjiza muri uyu mutwe umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’ibihangano byose yahimbye, ubu Kizito nabo barenganwa bakaba bafungiye muri Gereza ya Mageragere. Umunyarwanda yaciye umugani agira ati koko inzira ntibwira umugenzi.

-8454.jpg

Casimir Nkurunziza, Twihangane Pacifique Shareef na Sankara Callixte

Abanyarwanda twabajije aya makuru baba muri Afrika y’Epfo, batanze ubutumwa bagira bati “Ese nka Twihangane Pacifique Shareef , Sankara n’abandi ..ubundi koko mwaba mwararebye mukabona muri RNC hari ikindi mwakoreshwa usibye kubakoresha nkagakingirizo ka Kayumba? muribuka uko Dr. Paulin Murayi yasezeye bamaze kumucucura utwe nkanswe mwebwe? ni muve ku giti rero mujye mu Rwanda musabe imbabazi z’amabi mwatewe nuwo mutwe, ubundi mube abana beza mufatanye n’abandi kubaka u Rwanda, Kagame yababariye n’abahekuye u Rwanda 1994, abari mu mitwe ya FDLR batahutse namwe azababarira, natwe tuzabafata nk’umwana w’ikirara utashye iwabo “.

Ibintu rero bikomeje kudogera aho abanyamuryango ba RNC hirya no hino batangiye kwitotombera amafaranga baha Kayumba buri kwezi we ngo abashe kwitegura neza kugira ngo abashe gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, nkuko amakuru agera kuri Rushyashya, yemeza ko Kayumba ahabwa amafaranga buri kwezi muri ubu buryo:

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubwongereza batanga ibihumbi £6000 buri kwezi naho abatuye America bagatanga ibihumbi $9000 abatuye Canada batanga ibihumbi $10,000 ububirigi bagatanga ibihumbi 9000 bya am euro.

Nkuko abanyamuryango ba RNC babivuga bavuga ko ayo mafaranga batanga muri RNC, Kayumba afatanyije na muramu we Frank Ntwari bayakoresha muri company yabo y’ubwubatsi n’amafaranga bakuyemo akigira mu mifuka yabo.

Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka nyuma yaho Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu kuko Kayumba we yari yarijeje abanyamuryango ba RNC ko bitazashoboka ko azaba yaramukuyeho ariko nawe yarabizi ko bitashoboka ahubwo yaragamije gukomeza kwirira amafaranga atavunikiye.

-8455.jpg

Kayumba Nyamwasa, Batenga na Frank Ntwali

Rudasingwa Theogene mbere yuko yirukanwa we yashinjwaga kwiba amafaranga arenga amadolari 200,000 uwo bamusimbuje nawe akaba amaze kuyarenza.

RNC ni umutwe udafite icyo uharanira kandi babyerekanye kuva cyera kuko uwuyoboye wese yishyirira mu gifu agakomeza gutekinika impumyi zitwa ko ziyirimo.

Cyiza Davidson

2017-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Editorial 01 Oct 2017
U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

Editorial 03 May 2018
Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Editorial 14 Jan 2017
Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Editorial 09 Jun 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru