Nyuma yo gucikamo ibice muri RNC, hagati ya Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu akaba amaze imyaka itandatu ari mu bikorwa bigamje guhungabanya umutekano no gusenya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho ari nako ashukashuka bamwe mu babaye abarinzi be (escort) abashora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Kayumba usa nuwataye umutwe muri ikigihe, arasa n’uwahiriye munzu kuko ntaho adapfunda imitwe, ubu akaba yarigize umunyapolitiki ukomeye, asigaye yirirwa kuri radio itahuka atuka u Rwanda nyuma yo gusubiranamo na Rudasingwa Theogene wataye abana n’umugore akiruka inyuma y’abicanyi ababeshyeshya utugambo kugirango aramuke.
Ubu noneho bari gutumanaho amagambo y’iterabwoba “NGO NZAKWICA” Kayumba atuma kuri Rudasingwa, Rudasingwa nawe atuma kuri kayumba ngo afite amabanga ye agiye gushyira hanze.
Kayumba Nyamwasa
Ariko ikibazo nyamukuru bapfa ni amafaranga y’impunzi bagiye babona bakiri kumwe bakananirwa kuyagabana kugera naho basigaye batukana nk’abashumba, ikindi bapfa ni amafaranga y’abahutu b’impunzi abo bita “ Abateruzi b’ibibindi “ nka Condo Gervais wagiye kwa Kayumba akajya amucyurira ko ari umuteruzi w’ibibindi nyuma akaza kwahukana kugeza ubwo ajya gucyurwa namwene wabo Nayigiziki, umuteruzi w’ibibindi mukuru kwa kayumba Nyamwasa, nyamara aba bateruzi b’ibibindi birirwa mu mujishi kwa Kayumba ntacyo azabamarira nkuko nawe ntacyo yimariye.
Condo Gervais, umuteruzi w’ Ibibindi
Abateruzi b’ibibindi bo kwa Kayumba, Nkerinka Eustache na Serge Ndayizeye
Hari abagira bati : Nibe na Rudasingwa abajyamo akabona ayo kwivuza, ariko se nka Kayumba wishongora kubantu abita abateruzi b’ibibindi badasogongera inzoga. Ibi rero nibyo byabaye incyuro kuri bagenzibe bari basangiye urwango banga urwanda aribo Musonera na Ngarambe birirwa kuri zaradio zabo bagira bati “nta mupfu winukira”, bagatanga urugero kuri Serge Ndayizeye umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba wahungiye Tingi-Tingi, Kayumba shebuja amwirukankaho,amugeza Kinshasa, acumbikirwa n’abanyekongo aribwo yafunzwe mu gihe cya Kabila muri 1998.
Bavuga ko Serge yaje kujyanwa n’abandi bakongomani b’Abatutsi muri USA, ahageze ngo abana n’umuzungu, ndetse w’umutinganyi bamaranye imyaka 5 babana nk’umugabo n’umugore.
Rero Serge ngo yaje kubon’akazi muri Pharmacy yitwa Walgreen’s ko gupfunyika imiti, ariko aza kwirukanwa yibye imiti n’ibindi bikoresho.
Ibyo bikaba bivuga ko ubu adateze kubona akandi kazi muri USA kubera criminal record imuri ku mutwe. Igisigaye gusa ni ukujya kuri radio agasakuza nk’ucurangira abahetsi.
Ikindi tawamenye Kayumba na Rudasingwa bapafa ni amafaranga y’abarundi yatanzwe nyuma y’inama ya Nyamitwe yabereye i Oslo muri Norway, iyo nama yahuje Abarundi na Opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro yarimo na Musonera wari uhagarariye Rudasingwa dore ko muri iyi minsi hari amakuru avuga ko yongeye kuremba.
RNC ya Rudasingwa Theogene
Ibi Kayumba ngo byaramuriye kuburyo ashinja RNC ya Rudasingwa kumuca inyuma bakarya amafaranga y’abarundi no kwifatanya nabo kandi ariwe wabitangije bakiri kumwe muri RNC, itaracikamo ibice.
Amakuru avuga ko RNC ya Rudasingwa yashatse abarundi ngo bafatanye kurwanya u Rwanda kubera ko icyo bahuriyeho ari urwango bafitiye ubuyobozi buriho ndetse ba Rudasingwa bakumva ko icyaza cyose kigamije gukuraho Perezida Kagame bakijyamo. Abarundi nabo bafite inyungu gukorana n’abahoze muri RPF nka Rudasingwa bibwira ko byabaha amakuru kubirebana n’umutekano w’u Rwanda bakaba babona inzira yo kuwuhungabanya biboroheye baciye mu banzi barwo.
Ikindi cyatangaje abantu bakurikirana ibya Politiki, naho RNC, yagiye kurwanira umugogo w’umwami Kigeli ngo udatabarizwa mu Rwanda, cyakoze ahaho Rudasingwa ntiyahakandagiye kuko hagaragaye mwene nyina Gahima n’igice cya RNC ya Kayumba Nyamwasa, wari uhagarariwe na Condo Gervais, ariko Condo bamwirukanira ku muryango ngo ntamuteruzi w’ibibindi ureba umugogo w’umwami.
Gahima abibonye atyo aranyererera kuburyo ngo ntawamenye aho anyuze. Kuva ubwo kugeza ubu ntakigarasha cyongeye kugaragara mu kiriyo cy’umwami Kigeli nk’uko twabibwiwe n’umwe mubo mu muryango wa Kigeli.
Tuzakomeza kubagezaho amakuru ava mu barwanya Leta y’u Rwanda bigaragara ko kuri ubu bamaze gucika intege.
Cyiza Davidson