• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   13 Aug 2025

  • Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka   |   13 Aug 2025

  • Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk’umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA   |   12 Aug 2025

  • AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-2026   |   11 Aug 2025

  • Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa   |   11 Aug 2025

  • Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside   |   10 Aug 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Editorial 09 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu turere tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aratangaza ko atazihanganira abayobozi badakemura ibibazo, bigahora bigaruka imyaka igashira indi igataha.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ahereye ku bibazo bitandukanye umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, yari amaze kugaragaza nk’ibyugarije akarere ayobora.

Perezida Kagame aramutsa abaturage ba Musanze

Mu bindi bibazo byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, bigaragara muri utwo turere twa Nyabihu na Musanze birimo ikibazo cy’isuku nke n’ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri Shyaka ati “Dukeneye ko abaturage bahinga, bakeza ariko bakanagaburira abana neza.”

Minisitiri Shyaka yanavuze ko hakigaragara ikibazo cy’imyubakire, ahari amazu atameze neza, abandi ugasanga batagira ubwiherero.

Perezida Kagame agira inama abayobozi bakuru bashinzwe Akarere ka Musanze na Burera

Ubwo yahageraga, Perezida Kagame yabanje guhamagara abayobozi baganirira ku ruhande mbere y’uko aramutsa abaturage, nyuma aza kubwira abaturage ko mu byo yagarutseho harimo amabati ya fibrociment asakaye UR-CAVM.

Ati “Aho bihera ni ku buyobozi, ni nabo baba bagomba gufasha abaturage kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo […] Byose byagiye bivugwa. Reka mpere ku nyubako bavuze isakajwe na asbestos. Ibyo twabifatiye umwanzuro, hashize imyaka irenze icumi. Ibyo nibyo nahamagariye abayobozi kuko iyo ugeze hano nibyo bya mbere ubona.”

Yavuze ko iyo ubajije impamvu bakubwira ko ari ingengo y’imari, n’uwabyibagiwe akavuga ko ikibazo ari ingengo y’imari kandi ari imyumvire yabo.

Yakomeje ati “Ikibazo cy’umwanda, cy’imirire mibi, nabyo tumaze imyaka tubivuga. Ibibazo by’umwanda ntabwo bishaka amafaranga menshi. Umuntu wese yihereyeho, bagafatanya, ni ibintu biri mu bushobozi bwabo, ntabwo ari ibizava muri leta cyangwa mu baterankunga.”

Yavuze ko Akarere ka Musanze kakira abakerarugendo benshi basura u Rwanda kuko gafite ingagi, bityo abaturage bakwiye gutekereza ko abo bashyitsi bataza kureba umwanda.

Ati “Ntabwo baba baturutse iwaho baje kureba umwanda, ahubwo mutarebye neza bishobora no kubakumira ntibirirwe baza. Icyo ndizera ko mugiye kugikemura kuko kiri mu bushobozi bwanyu, nimubishaka bizakemuka.”

Yanagarutse ku bibazo by’uduce bitarageramo amashanyarazi n’itumanaho rya telefoni, avuga ko abayobozi araza “kubamerera nabi”, ku buryo niyongera gusubira muri aka gace, abaturage bazamwibwirira ko byakemutse.

Yanagarutse ku mazi ava muri Pariki y’igihugu y’Iburunga agasenyera abaturage, Perezida Kagame avuga ko habayemo uburangare kuko cyagombaga kuba gifite aho kigeze, ko agiye kugihagurukira kuko “ayo mazi ashobora kuyoborwa ukundi cyangwa agakoreshwa ibindi.”

Ati “Ibi byose ndibwira ko ababishinzwe babyumva.”

Yanagarutse ku bibazo by’imbuto z’ibirayi abaturage bakomeje kuvuga ko itaboneka cyangwa ngo ikwirakwizwe uko bikwiye kandi ku gihe, nyamara bishoboka.

Ati “Dufite abayobozi bazima uhereye ku turere, ku ntara, kuri minisiteri zibishinzwe, ubwo buryo budakora neza bwahinduka, ntabwo wahora ugerageza uburyo bumwe nabwo butaguha igisubizo, ugomba gushaka uburyo bwahinduka.”

Yavuze ko niba bigaragaza ko mu gutubura imbuto abikorera babyinjiyemo byatanga umusaruro, nta mpamvu yo kuzarira kuko icya ngombwa ari uko imbuto zigera ku bazikeneye.

Perezida Kagame yanavuze ko mu Karere ka Burera, abayobozi bananiwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’ikaragiro ryaguriwe ibikoresho bidakora ntirikore ryaratwaye amafaranga menshi, ariko abayobozi bakananirwa gutanga ibisobanuro ku mpamvu zabyo.

Ati “Abo bayobozi bo biroroshye guhangana nabo, nabwo nzabagirira imbabazi rwose.”

Umukuru w’Igihugu yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 09 Gicurasi 2019 nyuma y’uko ku wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019 yari yarugiriye mu Karere ka Burera na ko ko muri iyo Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kwegera abaturage no kuganira na bo, ari na ko haganirwa ku bibazo bihari bigashakirwa ibisubizo.

2019-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Editorial 22 May 2019
Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier

Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier

Editorial 22 Jun 2018
Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Editorial 19 Sep 2021
Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Editorial 08 Apr 2019

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Innocent
    May 12, 201912:22 pm -

    Nyakubahwa azatubabarire asure ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi yirebere uburyo abakozi baruta umubare serivice zihatangirwa. Maze ahe umwanya abafatanyabikorwa n’abakorana na RAB umwanya yiyumvire uko serivice bahabwa ziteye hariyo baguha agaciro yagombaga ku kumarira karangiye. Urugero hari igihe ubu utegereje isinywa ry’amasezerano kugirango kugirango ayo masezerano uyifashishe kuwundi muterankunga wawe cyangwa Banki icyo cyemezo ukazakibona umuterankunga wawe yaramaze kubivamo.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru