• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Editorial 09 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu turere tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aratangaza ko atazihanganira abayobozi badakemura ibibazo, bigahora bigaruka imyaka igashira indi igataha.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ahereye ku bibazo bitandukanye umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, yari amaze kugaragaza nk’ibyugarije akarere ayobora.

Perezida Kagame aramutsa abaturage ba Musanze

Mu bindi bibazo byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, bigaragara muri utwo turere twa Nyabihu na Musanze birimo ikibazo cy’isuku nke n’ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri Shyaka ati “Dukeneye ko abaturage bahinga, bakeza ariko bakanagaburira abana neza.”

Minisitiri Shyaka yanavuze ko hakigaragara ikibazo cy’imyubakire, ahari amazu atameze neza, abandi ugasanga batagira ubwiherero.

Perezida Kagame agira inama abayobozi bakuru bashinzwe Akarere ka Musanze na Burera

Ubwo yahageraga, Perezida Kagame yabanje guhamagara abayobozi baganirira ku ruhande mbere y’uko aramutsa abaturage, nyuma aza kubwira abaturage ko mu byo yagarutseho harimo amabati ya fibrociment asakaye UR-CAVM.

Ati “Aho bihera ni ku buyobozi, ni nabo baba bagomba gufasha abaturage kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo […] Byose byagiye bivugwa. Reka mpere ku nyubako bavuze isakajwe na asbestos. Ibyo twabifatiye umwanzuro, hashize imyaka irenze icumi. Ibyo nibyo nahamagariye abayobozi kuko iyo ugeze hano nibyo bya mbere ubona.”

Yavuze ko iyo ubajije impamvu bakubwira ko ari ingengo y’imari, n’uwabyibagiwe akavuga ko ikibazo ari ingengo y’imari kandi ari imyumvire yabo.

Yakomeje ati “Ikibazo cy’umwanda, cy’imirire mibi, nabyo tumaze imyaka tubivuga. Ibibazo by’umwanda ntabwo bishaka amafaranga menshi. Umuntu wese yihereyeho, bagafatanya, ni ibintu biri mu bushobozi bwabo, ntabwo ari ibizava muri leta cyangwa mu baterankunga.”

Yavuze ko Akarere ka Musanze kakira abakerarugendo benshi basura u Rwanda kuko gafite ingagi, bityo abaturage bakwiye gutekereza ko abo bashyitsi bataza kureba umwanda.

Ati “Ntabwo baba baturutse iwaho baje kureba umwanda, ahubwo mutarebye neza bishobora no kubakumira ntibirirwe baza. Icyo ndizera ko mugiye kugikemura kuko kiri mu bushobozi bwanyu, nimubishaka bizakemuka.”

Yanagarutse ku bibazo by’uduce bitarageramo amashanyarazi n’itumanaho rya telefoni, avuga ko abayobozi araza “kubamerera nabi”, ku buryo niyongera gusubira muri aka gace, abaturage bazamwibwirira ko byakemutse.

Yanagarutse ku mazi ava muri Pariki y’igihugu y’Iburunga agasenyera abaturage, Perezida Kagame avuga ko habayemo uburangare kuko cyagombaga kuba gifite aho kigeze, ko agiye kugihagurukira kuko “ayo mazi ashobora kuyoborwa ukundi cyangwa agakoreshwa ibindi.”

Ati “Ibi byose ndibwira ko ababishinzwe babyumva.”

Yanagarutse ku bibazo by’imbuto z’ibirayi abaturage bakomeje kuvuga ko itaboneka cyangwa ngo ikwirakwizwe uko bikwiye kandi ku gihe, nyamara bishoboka.

Ati “Dufite abayobozi bazima uhereye ku turere, ku ntara, kuri minisiteri zibishinzwe, ubwo buryo budakora neza bwahinduka, ntabwo wahora ugerageza uburyo bumwe nabwo butaguha igisubizo, ugomba gushaka uburyo bwahinduka.”

Yavuze ko niba bigaragaza ko mu gutubura imbuto abikorera babyinjiyemo byatanga umusaruro, nta mpamvu yo kuzarira kuko icya ngombwa ari uko imbuto zigera ku bazikeneye.

Perezida Kagame yanavuze ko mu Karere ka Burera, abayobozi bananiwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’ikaragiro ryaguriwe ibikoresho bidakora ntirikore ryaratwaye amafaranga menshi, ariko abayobozi bakananirwa gutanga ibisobanuro ku mpamvu zabyo.

Ati “Abo bayobozi bo biroroshye guhangana nabo, nabwo nzabagirira imbabazi rwose.”

Umukuru w’Igihugu yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 09 Gicurasi 2019 nyuma y’uko ku wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019 yari yarugiriye mu Karere ka Burera na ko ko muri iyo Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kwegera abaturage no kuganira na bo, ari na ko haganirwa ku bibazo bihari bigashakirwa ibisubizo.

2019-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Editorial 19 Sep 2022
Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Editorial 29 May 2023
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Editorial 08 Dec 2017
Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w’itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana

Editorial 27 Apr 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Innocent
    May 12, 201912:22 pm -

    Nyakubahwa azatubabarire asure ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi yirebere uburyo abakozi baruta umubare serivice zihatangirwa. Maze ahe umwanya abafatanyabikorwa n’abakorana na RAB umwanya yiyumvire uko serivice bahabwa ziteye hariyo baguha agaciro yagombaga ku kumarira karangiye. Urugero hari igihe ubu utegereje isinywa ry’amasezerano kugirango kugirango ayo masezerano uyifashishe kuwundi muterankunga wawe cyangwa Banki icyo cyemezo ukazakibona umuterankunga wawe yaramaze kubivamo.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza  uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 06 Feb 2016
Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore
Amakuru

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Editorial 25 Nov 2020
DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Editorial 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru