Uwahoze ari Musenyeri mukuru wa Diocese y’Abangilikani ya Cyangugu, Geoffrey Rwubusisi, yasabye abayobozi ba Uganda gushakira abanzi babo ahandi hatari muri kiliziya.
Musenyeri (Emeritus) Rwubusisi akaba avuga ko bazi agaciro ka leta kandi na bo bafite uruhare runini bagomba kugira mu cyerekezo cya politiki y’igihugu. Ngo abayobozi mu bijyanye n’iyobokamana bakaba atari bo bagomba kwicara bakanuma babona igihugu kigana ahabi.
Musenyeri Rwubusisi wari wasuye Diocese ya Kigezi akaba yasubizaga perezida wa Uganda, Yoweri Museveni uherutse kwikoma abanyamadini abasaba kutivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu.
Musenyeri Rwubusisi akaba yibukije perezida Museveni ko nta musenyeri wifuza kuba perezida, ariko bababara iyo babona ibintu bigenda mu nzira mbi bigatuma bagira icyo bavuga nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Mu butumwa busoza umwaka perezida Museveni yatanze, nibwo yibasiye abayobozi b’amatorero batanze ibitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, agereranya bamwe muri bo na Caiaphas wo muri Bibiliya. Joseph Caiaphas akaba ari umupadiri w’umuyahudi uvugwaho kuba ari we wateguye umugambi wo kwica Yesu.
Rwubusisi ariko we yashatse guhumuriza perezida Museveni agira ati: “Ntabwo dushaka imyanya yanyu. Perezida ntakeneye kubaho mu bwoba. Akeneye kumenya ko itorero rifite uruhare rwo kugaragaza icyerekezo cy’igihugu.”
Kuri iki Cyumweru nibwo Musenyeri Rwubusisi yabwirije mu nama izwi nka Kigezi Diocese Brethren Conference. Iyi conference yatangiye kuwa Gatanu ikaba yarahawe insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Do not conform to the standards of this world”. Umurongo wo mu Baroma 12:2 aho Paulo yasabaga abakirisitu kwitandukanya n’iby’isi.
Musenyeri Rwubusisi yaboneyeho no kunenga ibyabereye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ubwo havukaga intambara iturutse kuri iki kibazo cy’ivugurura ry’itegeko nshinga.
Ati: “Ntidushobora gutekereza kureba abadepite bacu bize barwana nk’abanyamusozi mu nteko. Ibi bigaragaza neza ukuntu sekibi ari we uggenzura imiryango yacu n’igihugu.”
Musenyeri Rwubusisi akaba yaravuze ko ibibazo by’ubugizi bwa nabi muri sosiyete bikomoka ku kwikunda kw’abantu bamwe.
Muri iyo nama, Musenyeri mukuru wa Diocese ya Kigezi, George Bagamuhunda yasobanuye ko iyi nama yari igamije gutegurira abakirisitu no kubayobora mu nzira nziza muri uyu mwaka mushya.
Ati: “Turifuza kugira abakirisitu bayoborwa n’imbaraga z’Imana buri mwaka. Kubw’ibyo twizeye ko abagize uruhare muri iyi nama bazabaho nk’uko byitezwe mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ibashishikariza kwitandukanya n’iby’isi”.