• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Editorial 06 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa,  yari hano mu Rwanda ejo akaba yarashyikirije Perezida Kagame ubutumwa yari yahawe na Perezida Museveni.

Nubwo Sam Kutesa kuza hano mu Rwanda akabonana na Perezida Kagame byaje bitunguye benshi ariko Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi zirabyemeza kandi bishobora kugira umusaruro byatanga kuko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wari umaze kuzamo agatotsi n’ubwo byari bitaragera ku bushyamirane bukomeye cyane, ariko byigaragaza yuko ariho byaganishaga !

Amakuru dukesha ChimpReports yandikirwa muri Uganda, nayo iyakesha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu, avuga yuko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri Sam Kutesa byari mu muhezo ukomeye ku buryo ntawundi muntu wabyitabiriye uretse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Ibyo biganiro hagati ya Kagame na Kutesa byabereye muri Village Urugwiro bimara amasaha abiri, ngo ahanini Kutesa asobanurira Perezida Kagame yuko nta cyatera u Rwanda giturutse Uganda !

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa

Hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hati y’u Rwanda na Uganda aho ikinyamakuru Red Papper m’Ugushyingo umwaka ushize cyasohoye inkuru igaragaza ukuntu ubutegetsi muri Uganda bwari mu bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Amakuru atugeraho avuga yuko iyo nkuru yarakaje cyane Perezida Museveni bituma abayobozi bose b’icyo kinyamakuru bafungwa nacyo kirahagarikwa.

Nta wamenya neza yuko uko kurakara kwa Museveni kwatewe n’uko ibyo Red Papper yari yanditse byari ibinyoma cyangwa ari uko yari yamennye amabanga Museveni atifuzaga yuko yamenyekana. Ariko amakuru kuva ahantu hatandukanye yakomeje kugaragaza yuko ku butaka bwa Uganda hari abarwanyi bo muri RNC ya ba Kayumba Nyamwasa bahakoreraga imyitozo ya gisirikare babifashijwemo n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI).

Ikindi cyakomeje kwigaragaza n’uko iyo CMI yakomeje gufunga no gukorera iyica rubozo Abanyarwanda yitaga yuko bari muri Uganda kunekera leta y’u Rwanda. Ibyo byaje gutuma u Rwanda rusaba ibisobanuro, Kutesa akaba aribyo yari yaje guha Perezida Kagame.

Icyo ariko bitoroshye umuntu kuba yahita asobanukirwa ni impamvu Minisitiri Kutesa yaje hano mu Rwanda aturutse muri Tanzania aho naho yari ashyiriye Perezida John Pombe Magufuli ubundi butumwa kuva kuri Perezida Museveni. Amakuru avuga yuko Kutesa yamaranye  na Magufuri amasaha angana nk’ayo yamaranye na Kagame !

2018-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Editorial 13 Sep 2021
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Editorial 01 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa
Mu Rwanda

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Editorial 22 Sep 2017
Icyimenyetso  ko Rujugiro afasha ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda
ITOHOZA

Icyimenyetso ko Rujugiro afasha ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda

Editorial 25 Oct 2016
Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 
Amakuru

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Editorial 13 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru