Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yari hano mu Rwanda ejo akaba yarashyikirije Perezida Kagame ubutumwa yari yahawe na Perezida Museveni.
Nubwo Sam Kutesa kuza hano mu Rwanda akabonana na Perezida Kagame byaje bitunguye benshi ariko Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi zirabyemeza kandi bishobora kugira umusaruro byatanga kuko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wari umaze kuzamo agatotsi n’ubwo byari bitaragera ku bushyamirane bukomeye cyane, ariko byigaragaza yuko ariho byaganishaga !
Amakuru dukesha ChimpReports yandikirwa muri Uganda, nayo iyakesha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu, avuga yuko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri Sam Kutesa byari mu muhezo ukomeye ku buryo ntawundi muntu wabyitabiriye uretse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.
Ibyo biganiro hagati ya Kagame na Kutesa byabereye muri Village Urugwiro bimara amasaha abiri, ngo ahanini Kutesa asobanurira Perezida Kagame yuko nta cyatera u Rwanda giturutse Uganda !
Hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hati y’u Rwanda na Uganda aho ikinyamakuru Red Papper m’Ugushyingo umwaka ushize cyasohoye inkuru igaragaza ukuntu ubutegetsi muri Uganda bwari mu bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Amakuru atugeraho avuga yuko iyo nkuru yarakaje cyane Perezida Museveni bituma abayobozi bose b’icyo kinyamakuru bafungwa nacyo kirahagarikwa.
Nta wamenya neza yuko uko kurakara kwa Museveni kwatewe n’uko ibyo Red Papper yari yanditse byari ibinyoma cyangwa ari uko yari yamennye amabanga Museveni atifuzaga yuko yamenyekana. Ariko amakuru kuva ahantu hatandukanye yakomeje kugaragaza yuko ku butaka bwa Uganda hari abarwanyi bo muri RNC ya ba Kayumba Nyamwasa bahakoreraga imyitozo ya gisirikare babifashijwemo n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI).
Ikindi cyakomeje kwigaragaza n’uko iyo CMI yakomeje gufunga no gukorera iyica rubozo Abanyarwanda yitaga yuko bari muri Uganda kunekera leta y’u Rwanda. Ibyo byaje gutuma u Rwanda rusaba ibisobanuro, Kutesa akaba aribyo yari yaje guha Perezida Kagame.
Icyo ariko bitoroshye umuntu kuba yahita asobanukirwa ni impamvu Minisitiri Kutesa yaje hano mu Rwanda aturutse muri Tanzania aho naho yari ashyiriye Perezida John Pombe Magufuli ubundi butumwa kuva kuri Perezida Museveni. Amakuru avuga yuko Kutesa yamaranye na Magufuri amasaha angana nk’ayo yamaranye na Kagame !