M’urubanza nshinjabyaha bya ruswa ruri kubera muri leta zunze ubumwe z’Amerika, ruregwamo abayobozi bakomeye barimo Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga we Sam Kutesa bahawe buri umwe ruswa igana na 500,000$ na Perezida wa Chad Idriss Deby wahawe miliyoni 2 z’amadolari n’umuherwe wanabaye Ministiri muri Hong Kong Chi Ping Patrick Ho ngo bamworohereze gucukura peteroli; umutangabuhamya wabajijwe yemeje Sam Kutesa, hifashishijwe amafoto, nk’umwe mu bahawe ruswa.
Mu buhamya bwe, Vuk Jeremic,wahoze ari Ministiri w’intebe akaba yaranayoboye inama nkuru y’umuryango w’abibumbye yemeje Sam Kutesa nk’umwe mu bahawe ruswa. Vuk yayoboye inama nkuru y’umuryango w’abibumbye muri 2012, asimburwa na nyakwigendera John Ashe nawe waje gusimburwa na Sam Kutesa.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zishinja Kutesa kuba yarakiriye ruswa bicishijwe mu muryango ufasha imbabare; binongera icyaha cy’iyezandonke (money laundering/blanchiment d’arget) ku muherwe Ho ndetse n’abafatanyacyahe be.
Museveni we avugwa mu rubanza kuba yarakiriye ruswa biciye mu mpano yahawe na Ho ubwo yamutumiraga muri Uganda akaza kwitabira imihango y’irahira ry’umukuru w’igihugu cya Uganda muri 2016.
Soma inkuru bijyanye: Uganda: Ministiri W’ububanyi N’amahanga Sam Kutesa Arasabwa Kwegura Kubera Ruswa – https://rushyashya.net/2017/11/23/uganda-ministiri-wububanyi-namahanga-sam-kutesa-arasabwa-kwegura-kubera-ruswa/
Ho yatanzwe iyo ruswa ngo abone amasoko yo kubaka parike y’ubukerarugendo hafi n’ikiyaga cya Victoria k’ubutaka yari buhabwe na Museveni ndetse akanahabwa ikigo cy’imari Crane Bank. Company ya Ho yitwa CEFC yanagombaga gufungura indi company afatanije n’imiryango ya Museveni hamwe na Kutesa nkuko byagaragajwe n’ubushinjacyaha bw’Amerika.
Mu buhamya bwa Vuk Jeremic, yavuze ko nyuma yaho mandat ye irangira, yasinye amasezerano na CEFC akishyurwa 333,333$ buri mwaka n’iyi company kugirango ajye ayihuza n’abantu bakomeye barimo Perezida wa Chad Idriss Deby na Sam Kutesa. Mu rubanza Jeremic yeretswe amafoto ya Sam Kutesa na Arthur Kafeero wafashaga Kutesa maze yemeza ko aribo koko.
Vuk Jeremic mu buhamya bwe yakomeje atangaza ko Perezida Deby na Kutesa batangiye kuza muri emails ze na Ho muri Nzeli 2014; icyo gihe nabwo Kutesa yari mu bibazo bya ruswa ikabije yavugagwaho ndetse n’inkubiri yo gushaka ko atayobora inama nkuru y’umuryango w’abibumbye, bicishijwe muri petition yasinywe n’abantu bagera ku 15,695
Vuk Jeremic yatangaje ko ubwe atarazi neza Perezida Deby ariko yaciye kuri Cheikh Tidiane Gaido, wahoze ari Ministiri w’intebe wa Senegal wari uziranye n’abayobozi bakomeye muri Afurika.
M’Ukuboza 2017, Gaido yafatanywe na Ho barafungwa azira kwakira ruswa ya 400,000$ kugirango ageze Ho kuri Perezida wa Chad. Amerika ikaba yarasubitse ishinja rya Gaido ariko akaba azajya atanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo Ho.
Kaks
“Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, Ministiri w’intebe we Sam Kutesa” Oya se kandi Minisitiri w’Intebe wa Uganda ni Ruhakana Rugunda. Ibi bituma n’inkuru umuntu ayibazaho niba ari ukuri
Kirabo Agnes
Ndabona byakosowe ariko. Kandi kwibeshya bibaho.