Amatora y’umukuru w’igihugu nay’abadepite muri Uganda ashigaje ibyumweru bitagera kuri bibiri kuko azaba tariki 18 z’uku kwezi, abakandida umunani bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu bakaba bari muri kampanye zo pupfa no gukira.
Muri kampanye ye aherutse gukorera mu karere ka Namutumba, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ijambo ryaje kwamaganwa cyane n’abo bahanganye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Mu mbaga y’abantu benshi aho Namutamba, Perezida Museveni yavuze yuko abo bakandida bandi ahanganye nabo mu matora bifuza yuko yava kumwanya w’umukuru w’igihugu ngo babone uko baziba amafaranga azava muri petrol n’ibiyikomakaho ubu muri Uganda biteguye gutangira gucukura !
Museveni ati: “wumva abantu bavuga ngo Museveni agomba kugenda”. Ati: “Ariko agende asige amafaranga ya Peteroli n’ibiyikomokaho ? “. Ati barashaka ngo ngende kugira ngo babone uko bangiza ayo mafaranga azaba akomoka kuri petroli. Ati aba bantu barashaka yuko nsubira mu ishyamba !
Abahanganye na Museveni buririye kuri iryo jambo rye bashakisha uko bamusenya muri kampanye. Norbert Mao, umuyobozi wa Democratic Party akaba anashinzwe imyitwarire myiza muri kampanyi z’umukandida wigenga, Amama Mbabazi, yavuze yuko Museveni abaye gashozantambara. Mao ati Museveni arisimbukuruza cyane.
Ati kuki ujya mu matora mu gihe uzi yuko byanze bikunze ari wowe uzatsinda. Ati ndatekereza yuko Perezida yataye umutwe akaba akeneye kwitabwaho n’abaganga b’indwara zo mu mutwe. Mao ati umutungo ukomeye cyane ku gihugu ntabwo ari petrol ahubwo ni abantu ati ariko birababaje yuko aba bantu ubutegetsi bwa Museveni bwabimye akazi cyimwe n’uburyo bwo kuvurwa !
Kizza Besigye, Museveni na Amama Mbabazi
Ibrahim Sesemuiju, umuvugizi w’ishyaka FDC Kizza Besigye abereye kandida Perezida, we yagaragaje yuko n’iyo petrol Museveni avuga kurwanaho ari ubusa ngo kuko leta ye yamaze gukuramo menshi mu yari kuyivamo ngo kuko ubu amadeni Uganda ifite agera kuri muliyari 10 z’amadolari ngo kandi icyo igihugu gitegereje ku bizava kuri uwo musaruro wa petrol ari miliyari eshanu gusa z’amadolari.
Kayumba Casmiry