• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»‘Museveni w’uyu munsi ahuye n’uwo mu gihe cy’impinduramatwara bakozanyaho’-Jenerali Ulimwengu

‘Museveni w’uyu munsi ahuye n’uwo mu gihe cy’impinduramatwara bakozanyaho’-Jenerali Ulimwengu

Editorial 29 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Jenerali Ulimwengu, Impuguke mu mategeko ukomoka muri Tanzania yagereranyije Yoweri Museveni uyobora Uganda, n’umusore wayoboye abandi mu rugamba rwo kubohora iki gihugu mu myaka isaga 30 ishize avuga ko bombi bahuye bakozanyaho.

Ulimwengu usanzwe ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikinyamakuru Raia Mwema, yashingiye ku myitwarire ya Museveni w’iki gihe, n’ibitekerezo yari afite ubwo yatangizaga impinduramatwara yamusize ku butegetsi.

Ibitekerezo bye kuri iyi ngingo yabinyujije mu nyandiko igaragara mu kinyamakuru, The East African.

Ulimwengu yahamije ko benshi mu bamenye Museveni nk’umunyeshuri wari urangaje imbere impinduramatwara ubwo yigaga muri Kaminuza ya Dar es Salaam, iyo bitegereje uwo yaje kuba we batangira kwibaza icyacura aba bombi baramutse bahuye.

Umwe mu bamumenye mu myaka ya 1960 na 70 we ngo ntiyatinye kuvuga ko bahuye ‘Bakozanyaho’.

Uyu mugabo avuga ko mu gihe akomeje kujanjagura imitwe y’abagerageza kugaragaza ko batamushyigikiye ariko, niko ahindukiza amaso akabona inyandiko ku nkuta zimubwira ziti “genda! Ntabwo ugikenewe, kandi n’utabikora ku bushake tuzashakisha uburyo bwose tukwikurira mu nzira”.
Ulimwengu avuga ko bitangaje kuba aho gushakisha umuti urambye, Museveni yahisemo gufunga Bobi Wine mu minsi yashize agakorerwa iyicarubozo ashinjwa ‘ubugambanyi’. Yarekuwe atanze ingwate.

Ni mu gihe nyamara icyaha nk’iki Museveni ubwe yagishinjwe mu 1980, ubwo yafataga umwanzuro wo kwegura intwaro akarwanya guverinoma yari iyobowe na Milton Obote.

Ni igikorwa cyashyigikiwe cyane kuko uretse kuba cyari gifite ishingiro, buri wese yemezaga ko ari ngombwa.

Ulimwengu ati “Sinzi byinshi ku byo Bobi Wine yavuze cyangwa yaririmbye, gusa nkeka ko ibyaha by’ubugambanyi ashinjwa ari ibinyoma, ariko impinduramatwara yatangije ifite ishingiro.”

Nk’uko yakomeje abivuga muri kirya gihe, ngo Museveni ntiyigeze anategereza ko haba amatora ngo byemezwe ko habaye uburiganya ahubwo yavuze ko naramuka adatsinze hazaba intambara.

Museveni ufite ipeti rya Lt.Gen. yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1986 aho yari amaze imyaka itanu mu ishyamba, abugeraho ahiritse Milton Obote.

Ibi kandi ni nako byaje kugenda, maze mu 1986 ajya ku butegetsi, nyuma y’imyaka itandatu y’intambara itoroshye yasize imennye amaraso y’abaturage batari bake.

Ibyishimo n’icyizere yari yarahaye abaturage ariko ngo ntibyarambye kuko yaje gutangira guhinduka no kwigwizaho ubutegetsi binyuze muri ruswa, kubaka akazu n’igisirikare gikoresha imbaraga z’umurengera.
Yacishagamo agategura amatora abeshya ko anyura mu mucyo.

Ulimwengu avuga ko nyuma y’uko Kizza Besigye bahanganye igihe kirekire abaye nk’unaniwe, kuri ubu Museveni ari guhangana n’umugabo ukiri muto unyeganyeza imisozi.

Ngo ni ibintu bitagoye kubera ibibazo biri muri Uganda birimo ubukungu butifashe neza n’ubushomeri mu rubyiruko bugenda bufata indi ntera.

Ati “Mu bigaragara ariko Yoweri nta gitekerezo na kimwe afite ku birebana n’icyo yabikoraho uretse kuvuga ko azaguma ku butegetsi uko byagenda kose.”

Ulimwengu asanga Museveni yagakwiye gufatira urugero kuri Repubulika ya Congo, izwi nka Congo-Brazzaville iherutse gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imvururu z’urudaca zari zarayogoje igihugu, ndetse umutwe wa Ninjas ukemera gushyira intwaro hasi.

Mu Cyumweru gishize umuyobozi w’umutwe wa Ninjas, Frederick Bintsamou, yavuze amagambo y’ubuhanga, Ulimwengu avuga ko yagakwiye kubera Museveni impumeko.

Uyu mugabo uzwi nka Pastor Ntumi, yagize ati “ Umuntu ashobora gushyira intwaro hasi, ariko impamvu zituma twese dufata intwaro zigomba gukemurwa.”

Ulimwengu yemeza ko Museveni aramutse ahaye agaciro “Impamvu ituma twese dufata intwaro”, haboneka umuti usumba gukozanyaho na Bobi Wine.

2018-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

Editorial 05 Dec 2018
Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Editorial 27 May 2019
Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Editorial 21 May 2018
Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Editorial 27 Nov 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Btwenge
    August 29, 201811:51 pm -

    MATTHEW. 7: 3 Yesu christ ati;
    Kuki mushimishwa no kureba
    agatotsi kari mujisho rya bagenzi banyu
    Mukirengagiza inkingi nini yitambitse
    Mumaso yanyu?????

    We must buy the Mirror!!! Indorerwamo!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu
INKURU NYAMUKURU

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

Editorial 01 Mar 2018
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame
Mu Rwanda

Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford ntibagaragara mu ikipe nshya ya Kagame

Editorial 31 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru