Nkuko tumaze iminsi tubivuga mu nkuru zacu zitandukanye iyo usesenguye ibibera mu Burundi muri kino gihe wibaza aho bigana bikakuyobera, ariko abasesenguzi bavuga ko ntahandi u Burundi bugana uretse kurohama mu manga.
Perezida Nkurunziza amaze igihe kinini yiyenza, ashakisha impamvu iyo ariyo yose yakora u Rwanda mujisho ariko u Rwanda rukamera nka ya ntare isinziriye. Perezida Nkurunziza ageze aho ameze nk’ikihebe kuko afite ibibazo byinshi byamunaniye gukemura, agashaka uwo abyegekaho [ u Rwanda ] arashakisha ibintu byose yitwaza, ajijisha amahanga, aho kugirango amahanga amenye ibibera i Burundi n’uburyo ibibazo byugarije u Burundi n’Abarundi byatorerwa umuti nkuko byari ku murongo w’ibyigwa munama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha, yasubitswe ku munota wa nyuma abayobozi bageze muri Tanzania, bategereje abahagarariye u Burundi baraheba.
Kuri ubu u Burundi burasaba inama idasanzwe y’uyu muryango yo kurangiza umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Mu ibaruwa u Burundi bwakwirakwije kuri Social Media nyamara yari yagenewe Perezida Museveni akaba na Chairman wa EAC kuwa 04 Ukuboza, Perezida Pierre Nkurunziza yasabye ko haba inama idasanzwe y’umuryango wa EAC, izigirwamo gusa ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Ati: “By’umwihariko ndashima icyemezo cyanyu cyo kongera amakimbirane y’u Burundi n’u Rwanda ku byagombaga kwigirwa mu nama yo mu Ugushyingo 2018, gusa, ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda kirakomeye ku buryo kigomba kwigwa nk’ingingo ukwayo.”
Perezida Nkurunziza arageraka ikibazo cye ku Rwanda mugihe mu Burundi abantu bakomeje kuburirwa irengero abandi bakicwa ntibitorerwe umuti, niyo mpamvu Nkurunziza ari kwandika amabarowa yo kujijisha ashaka y’uko ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda cyajya kuri gahunda y’inama ya EAC yo kuri 27 kuko azi neza ko bitazakunda abone impamvu yo kutitabira iyo nama. Ibyo gufata ba Buyoya ni ukugirango ajijishe amahanga, arangaze abantu kuko azi neza ko Buyoya ari muri Union Africaine, noneho UA aho kugirango ihange amaso ikibazo cy’uBurundi, irangarire mu gukemura ikibazo cya Buyoya.
Perezida Nkurunziza yivanye muri CPI, none yirukanye na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ubu arashakisha amayeri yose ya mukura muri EAC, akaba wenyine I Ngozi ntawe ugira icyo azamubaza ku mahano yabereye i Burundi akozwe n’ ubutegetsi bwe. Yigize ikihebe !arasha kubaka ubwami, abarundi bamuramye, abe nka babami bakera n’amahanga ntamenye ibibera mu Burundi kugeza avuye k’ubutegetsi.
Ni muri urwo rwego Perezida Nkurunziza yategetse Abaturage bose bo mu makomini n’umujyi wa Bujumbura kubyukira mu myigaragambyo ejo kuwa gatandatu tarikiya 8 Ukuboza 2018, yo kwamagana u Rwanda nk’uko bamaganye Ububiligi, aho Nkurunziza yategetse ko abantu benshi baturuka mu makomini anyuranye y’umujyi wa Bujumbura, bakora urugendo rurimo n’imyigaragambyo.
Imyigaragambyo
Muri uru rugendo, abazarwitabira bazaririmba indirimbo ziramya Nkurunziza ari nako zamagana igihugu cy’u Rwanda. Bavuga ko Ababiligi n’u Rwanda bishe Rwagasore, Ndadaye, Ntaryamira, none muri iki gihe ngo barashaka kwica Perezida wabo Pierre Nkurunziza, ayo niyo magambo y’intero yaririmbwaga n’abantu bari imbere bayoboye imyigaragambyo yamaganaga Ububiligi ninako bizagenda ku munsi w’ejo aho bazaba baririmba bamagana u Rwanda nkuko amakuru yatugezeho avuga. Mu ndirimbo bazaririmba, imbonerakure, ngo zizizeza Perezida Nkurunziza ko « Bari maso », bagiraga bati “Nkurunziza yaracakiye ntabwo azongera kurekura” . Reba [ Video ]
Abigaragambije bose bahurira ku kibuga kiri imbere y’ibitaro bya kaminuza yo mu Kamenge, bigaragambya babanje kunyura mu ibarabara rya « Boulevard du 28 Novembre », rinyura imbere y’ambasade y’igihugu cy’Ububiligi.
Iyi myigaragambyo ikaba itegurwa no kumunsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 yo gushyigikira Nkurunziza no kwamagana u Rwanda na EAC.
UBurundi bumaze igihe bwegeranya FDLR, Interahamwe n’ Imbonerakure nyinshi zegerezwa ku mupaka w’u Rwanda, ari nako bohereza intasi hakurya mu Rwanda zinyuze ku rubibe u Rwanda ruhana n’u Burundi za Kayanza, Kirundo , Mugombwa mu cyahoze ari Kibayi aho hose ni mu Ntara y’amajyepfo.
Museveni yapanze ko UBurundi bugomba gupfa noneho akabigereka ku Rwanda, niyo mpamvu Perezida Museveni ari gukora ibishoboka byose ngo mukarere habe akaduruvayo. Nkurunziza ari kwiyenza kuri buri wese, azura akaboze harimo no gufata aboyita ko bagize uruhare mu rupfu rwa Ndadaye, barimo na Buyoya w’umututsi kugirango Abatutsi mu Burundi bagumuke bityo UBurundi bubemo akaduruvayo bigerekwe k’u Rwanda. Uganda ibone impamvu ya nyayo yo kugera ku mugambi w’igihe kirekire wo guteza intambara mu Karere , ashyigikire u Burundi na RNC ya Kayumba nyamwasa, byitwako arimo gutabara akarere. Nguwo umugambi wa panzwe na Uganda ariko izaba ari intambara ngo yo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.
Muri Amerika hari ikigo cy’abazungu gikomeye kitwa pax enomas, gikorana na Congress b’Amerika ni cyo kimaze iminsi gitanga inkunga yo kujya kuburanira abo bose bafungurwa mu Rwanda, icyo kigo gifite amafaranga menshi ngo nicyo cyiteguye gufasha UBurundi na Uganda gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, ngo ninacyo kimaze iminsi kigura intwaro za gisikare muri Rumania, Russia zikoherezwa I Burundi, bagamije gutera akaduruvayo mu karere kose. Ngizo inama zimaze iminsi zihuza abasilikare bakuru b’uBurundi na Uganza zikabera i Kampala mu ibanda rikomeye.
N’ubwo bimeze gutyo hari amakuru avuga ko muri systeme ya CNDD/FDD harimo abantu bababaye cyane, batishimiye ibyo Nkurunziza arimo muri iki gihe, abo bivugwa ko bashobora gukora akantu.
Emmy
Mana urinde igihugu cyacu aba banzi b’amahoro nkuko warinze Abisirayeri ,Goliati akicwa n’akana gato.David
ibyiburundi byo namayobera dore vubaha muri komine Kigamba mu ntara ya CANKUZO hanyerejwe umuhungu wumusore wumuganga nubu yaburiwe irengero.
Sunday
Good job. Narabivuze ko akarere karihafi kugira umutekano Abanyarwanda duhabwe uburenganzira bwacyu
Kanuma
Ariko rushyashya urasetsa rwose, ngo mu burundi abantu baburirwa irengero ?? mu rda se ho bimeze bite ???
Sunday
Babwire izomburamukoro
Kanuma
Ikindi kandi ko mu rda ngo pressure ibakorerwa ubwo abanyamerika bagowe baje bate mu manza zanyu ???
Daniel
Urwanda ruzatsinda iyi ntambara.
Museven azacishwa bugufi naho nkurunziza we urwango afite ruramugusha, bisa nibyarenze igaruriro.
Sunday
Hahahaha. Kagome ahambire utworoshye ahungire iyoyavuye dore ko atari numunyarwanda
Sacyega
Icyo navuga Ibihugu bibane mu mahoro kuko Nkurunziza yagumye k’ubutegetsi mandat ye yarangiye, Museveni we yararambiranye , nta mu Perezida wo gutegeka imyaka irenga 10,no mu Rda itegekonshinga ryarahindutse , amakosa aterwa no gutinda k’ubutegetsi ntakindi, habanze hakemurwe icyo kibazo, Tanzania hari ibibazo nk’ibi ifite? Kubona bigera aho umuntu utoresha atinyuka kubwira umuntu ngo tora aha ? İmpapuro zigacibwa commussion y’amatora ntugire icyo ibikoraho? Igisubizo twubahane , twubake ahazaza h’igihugu heza kuko twe turi gusaza dusige umurage mwiza.
Sacyega
Icyo navuga Ibihugu bibane mu mahoro kuko Nkurunziza yagumye k’ubutegetsi mandat ye yarangiye, Museveni we yararambiranye , nta mu Perezida wo gutegeka imyaka irenga 10,no mu Rda itegekonshinga ryarahindutse , amakosa aterwa no gutinda k’ubutegetsi ntakindi, habanze hakemurwe icyo kibazo, Tanzania hari ibibazo nk’ibi ifite? Kubona bigera aho umuntu utoresha atinyuka kubwira umuntu ngo tora aha ? İmpapuro zigacibwa commussion y’amatora ntugire icyo ibikoraho? Igisubizo twubahane , twubake ahazaza h’igihugu heza kuko twe turi gusaza dusige umurage mwiza.