• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Editorial 21 Aug 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yemeza ko u Rwanda ari igihugu cyavuye kure cyane kandi kigamije kugera kure cyane kuko cyahawe umugisha wigaragaza binyuze muri Perezida Paul Kagame.

Ibi yabitangarije mu Muhango wo kurahira kw’umukuru w’igihugu Paul Kagame wabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2017 mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku mbaga yari yitabiriye ibi birori byaranzwe n’umunezero hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyavuye kure, kure cyane, u Rwanda ni igihugu gishaka kugera kure, kure cyane, turacyafite urugendo, u Rwanda kandi ni igihugu cyanze kubusanya n’icyerecyezo, amahitamo n’agaciro byarwo kuko ishema n’ubumwe birahenze.”

Yavuze ko akurikije uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze ndetse n’amatora nyirizina uko yagenze, ari igihamya cyereka by’ukuri ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage biyunze kandi bafite icyerekezo kimwe.

Ati: “Ibikorwa byo kwiyamamaza byarangijwe n’amatora yo kuwa 3 na 4 Kanama byari ibihe by’ibyishimo mu gihugu hose n’abanyarwanda baba abari mu gihugu n’abari mu mahanga, byerekana ko iki gihugu n’abaturage bacyo biyunze kandi bafite icyerekezo kimwe ari igihugu cyahawe umugisha.”

Ibi byatumye avuga ko imyinshi mu migisha yahawe u Rwanda yagaragariye muri Perezida Kagame kuko ari we wubatse ubumwe mu banyarwanda.

Ati: “Twicaye muri iyi sitade y’igihugu nziza yitwa Amahoro ,twishimira umugabo werekaniwemo imyinshi mu migisha yaje kuri iki gihugu, umugabo wubatse ubumwe budacika n’abantu be. Icyo ni cyo cyaduhurije hamwe uyu munsi”

Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abakuru b’ibihugu 17, abayobozi ba za guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje bahagarariye ibihugu byabo.

-7693.jpg


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Louise Mushikiwabo

2017-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Editorial 12 Apr 2023
Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru  ryo mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda

Editorial 26 May 2017
Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango

Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango

Editorial 31 May 2018
Kigali :  Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Kigali : Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Editorial 11 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu
IMIKINO

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Editorial 30 May 2018
Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Editorial 13 Sep 2019
Ububiligi: Uko  Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?
ITOHOZA

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Editorial 10 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru