Mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 twakomeje gusura intara y’uburasirazuba dusanga hari gahunda ifasha cyane mu gusana imitima y’abantu arinako inafasha abacitse ku icumu gukomeza kwiyubaka bushya.
Muri icyo cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 twabanje kuzajya dusura Akarere ka Bugesera nyuma tunajya mu cyahoze cyitwa Umutara mu karere ka Gatsibo, ari naho twabonye yuko gahunda cyangwa umushinga wa MVURA NKUVURE ifasha cyane mu cyumweru cyo kwibuka.
Iyi nyito ya Mvura nkuvure yagenekerejwe mu rulimi rw’ikinyarwanda ikuwe mu cyongereza,bivuze Community based sociotherapy Program (CBSP).
Hari kuwa kabiri tariki 12/04/2016 ari bwo nabonye yuko MVURA NKUVURE inakenewe no mu mujyi wa Kigali aho ibintu biva byigira ahandi ! Mu mujyi wa Kigali niho hari icyicaro gikuru cya CBSP ariko nta bikorwa bya MVURA NKUVURE bihari.
Aho muri Gatsibo twasanze ahenshi bari mu bikorwa by’iyo gahunda ya MVURA NKUVURE kandi bishimishije cyane. Ibyo bikorwa byari bifite umwihariko wo gutera ingabo mu bitugu abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye kurusha abandi.
Ahitwa Bakiri, Bukomane muri Gitoki twahasanze itsinda ry’abagize MVURA NKUVURE bari baje gusura no kwihanganisha umutegarugore wacitse ku icumu rya jenoside witwa Nyirabahizi Pelagia. Twasanze basenga, nyuma bamuha impano bari bamuzaniye. Izo mpano zari zigizwe n’imifuka y’ifu n’ibigori, umuceri n’utundi tuntu tujyanye nabyo. Nyirabahizi yatubwiye yuko uko gusurwa gutuma yiruhutsa akabona yuko agifite abavandimwe nubwo abe bose baguye muri jenoside yakorewe abatutsi.
Aho muri Bukomane na none twageze ku witwa Mukankusi Emelitha dusanga hari abantu batari bake baje kumubagarira imirima y’ibishyimbo n’ibinyobwa, naho muri Nyamirama twageze kwa Mukabagabo Epephanie dusanga barimo bamuhingira abandi bahoma inzu ye. Abo bahingaga bararangije bamutereramo n’imigozi y’ibijumba.
Iyi gahunda cyangwa umushinga wa MVURA NKUVURE uterwa inkunga na ambasade y’Abahollandi mu Rwanda kandi uko bigaragara n’uko ufite akamaro cyane mu gutanga umusanzu mu rugendo rw ‘ubumwe n’ubwiyunge, gukiza ibikomere abanyarwanda batejwe n`amteka mabi harimo na Genocide yakoreswe abatutsi, gusana imibanire no guteza imbere ubusabane bwabanyarwanda bwari bwarashegeshwe na Genocide. Nvura nkuvure kandi ifasha abaturage kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo hakoreshejwe itsinda.
Iyi gahunda yatangiriye mu cyahoze ari intara ya Byumba muri 2005 hanyuma iza kwagurirwa mu Bugesera muri 2008. Ubu iyi gahunda yageze mu ntara zose z’igihugu usibye mu mujyi wa Kigali.
Uko bigaragara muri Gatsibo nuko iyi gahunda ya MVURA NKUVURE yakijije ibikomere bya benshi, batari abacitse ku icumu rya jenoside gusa ahubwo n’abayigizemo uruhare ariko nyuma bakaza kwemera no kwicuza ibyaha. Aba bantu CBSP yabafashije kwishyira mu matsinda bagakorana kivandimwe.
Nk’uko Umuhuzabikorwa wa CBSP ku rwego rw’igihugu, Rutayisire Fidele, abivuga Mvura Nkuvure cyangwa sociotherapy ni uburyo bukoresha itsinda nk’umuti aho abantu 15 bagize itsinda bakora urugendo rw’ibyumweru 15 biyubakamo umutekano, icyizere, bakitanaho, bakubahana, bakibuka bakanafata ingamba nshya z’ubuzima bwamo bagamije kwiyubaka. Muri nvura nkuvure, buri muntu ugize itsinda aba igisubizo cya mugenzi we. Iyi gahunda ikaba iri kunganira izindi gahunda za Leta nka Ndi Umunyarwanda, Ubumwe n’ubwiyunge n’izindi.
Ukuri kandi kurigaragaza ; uyu mushinga uterwa inkunga na Ambassade y’Abaholandi mu Rwanda uratanga umusaruro mwiza cyane mu gukiza ibikomere, kwiteza imbere, kwishyura imitungo, kubabarira, kunoza imibanire myiza ariko ikibazo kikaba yuko utaragera kuri benshi nk’uko byakabaye ngombwa.
Twavuze yuko uyu mushinga ukorera mu ntara zose z’u Rwanda ariko ibi ni byo nk’uko atari nabyo. Umushinga ukorera koko mu ntara zose z’u Rwanda ariko muri buri ntara ugakorera mu turere tubiri gusa !
Bamwe mu itsinda rya mvura nkuvure babagara mu murima wa Mukankusi Emelitha, Bukomane muri Gatsibo
Nk’uko umuhuzabikorwa w’iyi gahunda ku rwego rw’igihugu, Rutayisire Fideli, abivuga, iyi gahunda yatangiriye mu cyahoze ari intara ya Byumba muri 2005 hanyuma ikomereza mu Bugesera muri 2008. Usibye nyine mu mujyi wa Kigali hari icyicaro gikuru ariko umushinga ukaba nta bikorwa uhafite, Mvura nkuvure ikorera mu turere tubiri muri buri ntara. Mu Burasirazuba ikorera Bugesera na Gatsibo, mu majyaruguru igakorera mu turere twa Rulindo na Gicumbi, mu majyepfo igakorera muri Muhanga na Nyamagabe naho mu burengerazuba igakorera Rubavu na Karongi. Aho hose ni ambasade y’Abahollandi itera inkunga uwo mushinga wa Mvura nkuvure.
Kayumba Casmiry