• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Editorial 13 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, yatangaje ko yahunze nyuma y’uko yakurikiranwagaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakishaga ibyangombwa byaherekeza kandidatire ye.

Ku wa 7 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa, aho byatangajwe ko babasinyiye harimo amazina y’abapfuye.

Kuri Mwenedata, NEC yagize iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo […] avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”

Ubu Diane Rwigara akurikiranyweho icyo cyaha mu butabera mu gihe Mwenedata Gilbert we ahamya ko yavuye mu gihugu mu gihe yari atangiye gukurikiranwa.

Hari amajwi yagiye hanze, aho Mwenedata avuga ko basinyishaga abantu bazi ko ari amabanga azamenywa na Komisiyo y’Amatora ariko basanga byasakaye bigera no mu nzego z’umutekano zitangira kubakurikirana. Ibyo ngo byatumye ava mu gihugu nubwo atavuga igihe yagendeye cyangwa aho aherereye.

Mwenedata yavuze ko yagiye yitaba mu Bugenzacyaha, kwisobanura ariko ngo byageze igihe abona ko ibisobanuro atanga bitazumvikana, ahitamo kuva mu gihugu.

Ubwo byajyaga hanze ko mu mikono yatanze harimo uw’umuntu witabye Imana, Mwenedata yavuze  ko atazi niba uwo muntu yarapfuye cyangwa ariho kuko atari we wisinyishirije. Gusa yavugaga ko nta bwoba atewe no kuba yajya imbere y’ubutabera kuko ntacyo yishinja.

Yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko atazi neza niba Mwenedata yarahamagajwe akabazwa ku byaha aregwa, ariko ati “Nubwo yaba yarahamagawe akanabazwa ni ibisanzwe mu mubano w’inzego z’ubutabera n’abantu.’’

Mwenedata si mushya mu gushaka kwiyamamaza mu Rwanda ntibimuhire kuko mu 2013 yagerageje amahirwe ye mu matora y’abadepite agatsindwa, kuva icyo gihe izina rye ntiryongere kumvikana. Yongeye kuvugwa ari uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje ariko nabwo ntibyamuhira.

Mwenedata Gilbert imbere ya NEC

Amategeko agena ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.

2017-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Editorial 29 Apr 2018
Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Editorial 10 Jun 2018
M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

Editorial 03 Jun 2024
Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Editorial 10 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa
Mu Rwanda

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Editorial 16 May 2017
Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.
Amakuru

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Editorial 10 May 2021
Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru