Nubwo Koreya ya Ruguru izi ko iyi ntambara ari simusiga dore ko ivuga ko ari imperuka kandi ari ugupfa no gukira, yatangaje ko yiteguye kuyirwana kugeza ku munota wa nyuma.
Impuzamashyirahamwe y’ubucuruzi(General Trade Unions of Korea) ya Koreya ya Ruguru, yasoheye itangazo rishyigikira perezida w’igihugu cyabo Kim Jong Un ivuga ko yiteguye kurwana iyi ntambara n’ubwo nabo bazi ko itoroshye.
Bagize bati: “Abakozi bose ba Koreya ya Ruguru batewe ishema no kubonera Leta ya Korea intwaro zihambaye kandi bigezweho kugirango tuzimye Leta zunze Ubumwe za Amerika”.
Kim Jong Un
Iyi mpuzamashyirahamwe yongeyeho ko Abantu bose bafite imbaraga zo gukora muri Koreya ya Ruguru bazarwana iyi ntambara yo gupfa no gukira y’igihugu cyabo na Amerika kandi ko ari igisubizo bahaye umuyobozi wabo mukuru cyibavuye ku mutima.
Donald Trump
Ibi bikaba bije nyuma yo guterana amagambo no gutukana byabaye hagati ya Donald Trump wa Amerika na Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru. Donald Trump kandi yabaye nk’uca amarenga mu kiganiro aheruka gutangira muri White House avuga ko Amerika yiteguye bihagize kandi hari ubundi buryo bwo guhagarika Kim gukora intwaro kirimbuzi n’ubwo atari bwo bifuza gukoresha.
Donald Trump kandi yongeyeho ko nibarumuka bakoresheje ubu buryo bwa kabiri buzaba ari kirimbuzi(Devastating) aha akaba yaracaga amarenga ko Amerika ishobora gushoza intambara kuri Koreya ya Ruguru.
Abaturage ba Koreya ya ruguru mu myiyereko yo gushyigikira Kim Jong Un.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ri Yong Ho mbere y’uko ava i Newyork mu nama y’umuryango w’abibumbye akaba yaratangaje ko ibyo Amerika yakoze ari ugushoza intambara ku gihugu cye bityo Koreya ya ruguru ikaba ifite uburenganzira bwo kwirwanaho harimo no kurasa indege kabuhariwe z’intambara za Amerika kabona n’ubwo zaba ziri hanze y’ikirere cya Koreya ya Ruguru.
Abaturage ba Koreya ya ruguru mu myiyereko yo gushyigikira Kim Jong Un