Perezida Xi Jinping uri mu ruzinduko mu Rwanda, yishimiye gusura u Rwanda nyuma y’ubutumire yahawe na mugenzi we, Paul Kagame avuga ko uburyo yakiriwe hamwe n’abo bari kumwe byatumye ‘numva ndi mu rugo’.
Uyu muyobozi wa mbere ku Isi ukomeye, yabitangaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano atandukanye agamije iterambere hagati y’ibihugu byombi harimo nk’ayo gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi, ajyanye n’ibikorwaremezo, ari mu rwego rw’ubucurizi, ikoranabuhanga, uburezi na siyansi n’andi.
Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry’aya masezerano, ryivugira ubwaryo mu buryo bwo kugaragaza ibishoboka hagati y’ibihugu byombi ndetse no hagati y’u Bushinwa n’umugabane wa Afurika.
Xinping mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku ntambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu iterambere.
Yagize ati “Uru ni uruzinduko rwanjye rwa mbere hanze y’igihugu kuva nakongera gutorwa nka Perezida w’u Bushinwa. U Rwanda ni ahantu h’ingenzi muri uru ruzinduko. Ni ku nshuro ya mbere kandi Perezida w’u Bushinwa asuye u Rwanda. Muri uru ruzinduko nabonye igihugu kiri ku murongo kandi kiri gutera intambwe nziza mu iterambere, igihugu gitekanye aho n’abaturage bacyo babayeho bishimye.”
Perezida Jinping yavuze ko yasuye u Rwanda agamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa no gukomeza gukorana na Perezida Kagame mu gutekereza ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.
Yavuze ko we na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye ibiganiro ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse baganiriye ku nama y’abakuru b’ibihugu ihuza Afurika n’u Bushinwa n’izindi ngingo zifitiye inyungu impande zombi.
Ati “Twumvikanye ibintu byinshi ndetse n’ubu twembi twakurikiye umuhango w’isinywa ry’inyandiko nyinshi z’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubukungu, ubufatanye mu ikoranabuhanga, guteza imbere imibereho ya muntu, ubumenyi n’ikoranabuhanga, iterambere ry’ibikorwaremezo, ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga, gutwara abantu mu ndege ndetse n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo.”
Perezida Xinping yavuze ko we na Kagame barebeye hamwe izindi ngeri zirimo amahirwe ari mu bikorwa by’iterambere hagati y’impande zombi aho bizakomeza kubaka icyizere gishingiye kuri politiki no gushyigikirana mu bifitiye inyungu impande zombi.
Uyu muyobozi kandi yashimiye Perezida Kagame ku musanzu we mu iterambere rya Afurika nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka aho yamwijeje ko u Bushinwa buzakomeza gushimangira umubano bufitanye na Afurika.
Uyu mwaka ni uwa 47 u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye umubano mu bya dipolomasi ushingiye ku guteza imbere ibikorwa remezo, umuco, kongerera abakozi ubushobozi, ubuzima, ubuhinzi ndetse n’imigenderanire.
U Bushinwa bwagize uruhare mu mishinga itandukanye y’iterambere mu Rwanda binyuze mu nguzanyo, impano n’ibindi bikorwa bigirwamo uruhare n’abikorera.
Mu myaka 12, imishinga 61 ifite agaciro ka miliyoni 419.556 z’amadolari ni yo yinjiye mu Rwanda iturutse mu Bushinwa. Ishoramari ryashowe mu bikorwa birimo ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu rwego rw’ubwubatsi ringana na miliyoni 352.581 z’amadolari.
Uruzinduko rwa Jinping mu Rwanda ruje mu gihe RwandAir yitegura gutangiza ingendo zerekeza mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou guhera muri Gashyantare 2019.
MAOMBI jOHN
hahahahahah!!! KUBA KUMURONGO NUKWICISHA ABATURAGE BARENGA 90 KWIJANA INZARA
NZARAMBA? NUKWIBA IZAHABU NAYANDI MABUYE MURI KONGO MUKICA ABAKONGOMANI AMA
MILIYONI MUKUBAKA IMIHANDA NAMAZU KUBYIBANO? KUBA KUMURONGO NUGUKUMIRA ABAHUTU
BAGIZE 80 KWIJANA RYABATURAGE? KUBA KUMURONGO NUKUBAKA KIGALI AGACE KAMWE MWEREKA
ABANYAMAHANGA NGO MWATEYIMBERE MUGIHE MUHISHA AHASIGAYE ABANYARWANDA BARI
BICIRWA NINZARA UBUKENE NAMAVUNJA? SHA NDABYEMEYE KOKO KO MWIBYIMBISHA NKA CYA
GIKERI CYASHAKAGA KUNGANA NINKA KIGATURIKA, MWITONDE KUKO IYO NGESO ITAZABAHIRA!
GUTERIMBERE SI INZU CYANGWA UMUHANDA MUBAZE ABATEYIMBERE ICYARICYO GUTERIMBERE
KUKO MBONA MUTAZI IBYO MUVUGA
mbarushe J.
None se bwana Maombi John gutera imbere wifuza ni ukwandika ibyo wiboneye? Harimo iki mubyo umaze kwandika? Harimo nama ki? Ubwo utaba mu Rwanda komeza wishimire ibya aho uba. Utuka utamututse!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Ufite n’ikinyabupfura CYEREKANA URWEGO uriho. Ni iki se mu buzima bwawe wishimira wagejeje ku bandi? Ku muryango wawe!.
Reka abazi gukora bakore, nurambirwa uzaceceka.
Reka Imana iduhe umugisha nurambirwa uzataha. Iwawe ugira abashyitsi b’imena kangahe mu mwaka? Aho ntucungira ku bandi?
Nina
MAOMBI ishyari ry ibyo uRWANDA rugeze ho rizakwicaaa U RWANDA rurazwi mu mahanga uzarebe COMESA yari igiye kubera i burundi byabujijwe n iki harya ,URWANDA MUZARUGIRIRA ISHYARI MUBYIMBE MUTURIKE DUTER IMBEREEEEEE OYE KAGAMEEEE WACUUUUU