• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Editorial 30 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nubwo Namibia ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu karere k’Afrika y’Amajyepfo, SADC, Perezida wayo Hage Geingob yatangaje ko nta musirikari wa Namibia uzajya mu butumwa bwa SADC muri Kongo-Kinshasa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cy’aho muri Namibia, New Era Live, mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yagezaga ku baturage ijambo risoza umwaka, Perezida Geingob yavuze ko nubwo SADC yemereye Perezida Tshisekedi kumwoherrereza abasirikari 500 ngo bo kumufasha kurwanya umutwe wa M23, igihugu cye kititeguye kohereza ingabo kuri urwo rugamba, icyakora ngo Namibia ibishoboye yazatanga inkunga y’amafaranga.

Ubwo yakomozaga ku iyirukanwa ry’ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zari zimaze umwaka zishakisha amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, mu mvugo ijimije, Perezida wa Namibia yabaye nk’ucyurira abategetsi ba Kongo basa n’abatazi icyo bashaka, kuko bahinduranya abafatanyabikorwa bitewe n’uko baramutse.

Perezida Hage Geingob yahishuye kandi ko icyemezo cyo kutohereza ingabo za Namibia muri Kongo, ndetse n’izindi nzira zakoreshwa mu kugarura umutekano muri icyo gihugu, byombi yabiganiriyeho n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, nawe wakunze kugaragaza ko ibibazo bya Kongo byarangizwa n’inzira y’ibiganiro.

Umugambi wo kohereza ingabo za SADC muri Kongo watangiye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse mu nama yabereye i Luanda muri Angola tariki 04 z’uku kwezi, Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango bongera gushimangira uwo mugambi.
Igitangaje ariko, nta gihe ntarengwa cyigeze gishyirwaho ngo ayo masezerano abe yatangiye gushyirwa mu bikorwa, abasesenguzi bakaba bemeza ko byinshi mu bihugu bya SADC biseta ibirenge, kuko bitumva impamvu nyakuri yo kwivanga mu bibazo bireba Abakongomani ubwabo.

Ikindi cyaba gitera impungennge benshi mu banyamuryango ba SADC, ni uburyo ingabo zabo zizakorana n’imitwe isaga 250 yitwaje intwaro, kandi hafi ya yose ikaba yarashinzwe cyangwa ikorana na Leta ya Kongo.

Ese ibyananiye ingabo za Loni zari zimaze imyaka 23 aho muri Kongo, zikoresha amamiliyoni atabarika y’amadolari, byakorohera SADC itihagije mu mikoro, ndetse yanananiwe kurangiza ibibazo by’umutekano byashegeshe bamwe mu banyamuryango bayo?

Abakurikiranira hafi akajagari karanze Kongo kuva icyo gihugu cyabona”ubwigenge”, batangazwa n’ukuntu Abanyekongo bahora bategereje ko abanyamahanga baza kubamenera amaraso, aho kwishakamo ibisubizo biberanye n’ibibazo byabo bya politiki.

Aho kubaka igisirikari n’izindi nzego z’umutekano zishoboye kurengera ubusugire bw’igihugu, abategetsi ba Kongo baranzwe no kwiyuzuriza ibifu, bibwira ko hari umuturage wo mu kindi gihugu witeguye kubapfira.

Namibia ikuriye Tshisekedi inzira ku murima, ariko ngo aracyategereje amakiriro kuri Afrika y’Epfo, bivugwa ko Perezida wayo ari umwe baguye mu mutego wa Kinshasa, ibeshya ko ibibazo byayo ibiterwa n’uRwanda.

2023-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Editorial 17 Oct 2022
Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Editorial 09 Apr 2021
RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

Editorial 15 Jun 2018
Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Editorial 17 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump
Amakuru

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Editorial 18 Nov 2024
Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye
POLITIKI

Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye

Editorial 19 Apr 2018
Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Editorial 03 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru