• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Editorial 16 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahamagariye Abanyafurika muri rusange, by’umwihariko abayobozi gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.

Yabivugiye mu nama ya gatanu ku ikoranabuhanga ‘Transform Africa Summit 2019’ iteraniye I Kigali, kuri uyu wa gatatu 15,ikazasoza kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2019.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko isi yose muri rusange iri mu gihe cy’ikoranabuhanga riteye imbere, avuga ko ikoranabuhanga ritakiri ikintu cyo kwibaza niba twarihitamo kuko ari ryambere.

Yavuze ko bidashidikanywaho ko umugabane wa Afurika witeguye kugendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga, kuko ari nacyo Abanyafurika bari barategereje.

Ati ”Afurika yiteguye kwifatanya n’abandi mu mpinduramatwara ya kane y’inganda? Navuga ngo mu by’ukuri, ibi nibyo twari twarategereje”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iterambere ry’ubukungu risaba ko ikoranabuhanga naryo riba riteye imbere, avuga ko iki ari cyo gihe ngo Afurika yubake ibikorwaremezo n’ubumenyi bikenewe muri Afurika.

Kugirango ibi bishoboke kandi byihute, Perezida Kagame avuga ko hakenewe ko Abanyafurika bose bashyira hamwe, hanyuma urwego rw’abikorera narwo rukaba umufatanyabikorwa wa mbere.

Ati ”Iterambere ry’ubukungu risaba ikoranabuhanga riteye imbere. Iki kicyo gihe ku banya Afurika cyo kubaka ibikorwa remezo n’ibumenyi bikenewe. Hari uburyo bworoshye umugabane wacu wakoresha; aribwo kuba ibihugu byose bya Afurika byakwishyira hamwe, bakaba ari bo ba mbere bashyira mu bikorwa Afurika y’ikoranabuhanga, urwego rw’abikorera rukaba umufatanyabikorwa wa mbere”.

Perezida Kagame yavuze ko igihe Afurika iteye imbere ku ikoranabuhanga, ari amahirwe meza ngo habeho kwihuza.

Ati ”Akenshi hakunze kubaho gushaka gusuzugura cyangwa gutatanya umugabane wacu, kubera impamvu nyinshi. Tuzi neza icyatuma tudakomeza gutyo. Afurika ishobora ubwayo kurinda inyungu z’abaturage bacu, tukongera isoko ryacu, binyuze mu kwihuza n’ubufatanye”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kwihutisha ikoranabuhanga muri Afurika bidakwiye kugira uwo bitera impungenge, ko ahubwo bikwiye gufatwa nk’inzira yo kwihuza n’abafatanyabikorwa b’uyu mugabane.

Yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika bidakuraho imigenzo n’imihango isanzwe y’Abanyafurika, ko ahubwo Afurika igomba kurushanwa muri byose.

Perezida Kagame kandi yasabye Abanyafurika kwirinda gukoresha ikoranabuhanga, bareba cyangwa basoma ibitekerezo by’abandi gusa, ko ahubwo nabo bagomba kurikoresha bamenyekanisha ibikorwa byabo.

Ati ”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa, ngo dukoreshe interineti dusoma tunareba ibitekerezo by’abandi. Turi abavumbuzi, turatekereza, dufite ibyacu twagurisha, dufite ibyo natwe twabwira abandi”.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho no kumenyesha abitabiriye Transform Africa Summit ya 2019, ko itaha ya 2020 izabera muri Guinea.

Rwasat-1, icyogajuru cya mbere cyakozwe n’abanyarwanda

U Rwanda ruzohereza mu isanzure icyogajuru cya mbere gikozwe n’abanyarwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kigera ku mezi abiri bitangajwe ko ruri mu bufatanye na Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani mu kugitunganya.

Magingo aya, iki cyogajuru cyamaze kurangira ndetse cyerekanwe mu imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Kigali Convention Centre ahari kubera inama ya Transform Africa iri kuba ku nshuro ya Gatanu.

Umushinga w’iki cyogajuru wagiyeho muri gahunda y’u Rwanda yo kugira ikigo cya mbere mu Rwanda cy’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ku buryo amakuru atangwa n’ibyogajuru atongera kuva ku by’abandi biba byishyurwa.

Mu Ukuboza 2018 abanyarwanda batatu bagiye mu Buyapani gukora kuri uyu mushinga ndetse no guhaha ubumenyi bwazabafasha mu gihe kiri imbere gukora icyabo ndetse no kuba babasha gukemura ikibazo ‘RWASAT-1’ yagira.

Magingo aya iki cyogajuru cyararangiye bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bafashijwe na Kaminuza ya Tokyo.

Rwasat-1 ni icyogajuru cya mbere gikozwe bigizwemo uruhare n’abanyarwanda kizifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda

Ku ruhande rw’u Rwanda, iki cyogajuru cyakozwe bigizwemo uruhare n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Gipima ibiro 3.8, mu minsi ya vuba kizashyikirizwa Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iby’isanzure, JAXA, ari nayo izakijyana kuri Sitasiyo icunga ikirere mbere yo koherezwa mu isanzure.

Kizoherezwa mu isanzure ku butumburuke bwa kilometero 400.

Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko ubutumwa abantu bakwiye gushyira imbere ari uko Abanyafurika bagomba “gukuraho imipaka yose ituma Afurika itabyaza umusaruro ahazaza hacu mu ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yavuze ko mu Nama ya Transform Africa ikoraniye i Kigali, ikintu cyose gikeneye kugira ngo Afurika itere imbere gihari cyangwa gihagarariwe.

2019-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Editorial 26 Apr 2024
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Editorial 27 Aug 2018
“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

Editorial 12 Sep 2019
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Editorial 14 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo
Amakuru

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Editorial 29 May 2024
Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir
POLITIKI

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Editorial 15 May 2017
Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo
INKURU NYAMUKURU

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Editorial 14 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru