Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahamagariye Abanyafurika muri rusange, by’umwihariko abayobozi gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.
Yabivugiye mu nama ya gatanu ku ikoranabuhanga ‘Transform Africa Summit 2019’ iteraniye I Kigali, kuri uyu wa gatatu 15,ikazasoza kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2019.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko isi yose muri rusange iri mu gihe cy’ikoranabuhanga riteye imbere, avuga ko ikoranabuhanga ritakiri ikintu cyo kwibaza niba twarihitamo kuko ari ryambere.
Yavuze ko bidashidikanywaho ko umugabane wa Afurika witeguye kugendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga, kuko ari nacyo Abanyafurika bari barategereje.
Ati ”Afurika yiteguye kwifatanya n’abandi mu mpinduramatwara ya kane y’inganda? Navuga ngo mu by’ukuri, ibi nibyo twari twarategereje”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko iterambere ry’ubukungu risaba ko ikoranabuhanga naryo riba riteye imbere, avuga ko iki ari cyo gihe ngo Afurika yubake ibikorwaremezo n’ubumenyi bikenewe muri Afurika.
Kugirango ibi bishoboke kandi byihute, Perezida Kagame avuga ko hakenewe ko Abanyafurika bose bashyira hamwe, hanyuma urwego rw’abikorera narwo rukaba umufatanyabikorwa wa mbere.
Ati ”Iterambere ry’ubukungu risaba ikoranabuhanga riteye imbere. Iki kicyo gihe ku banya Afurika cyo kubaka ibikorwa remezo n’ibumenyi bikenewe. Hari uburyo bworoshye umugabane wacu wakoresha; aribwo kuba ibihugu byose bya Afurika byakwishyira hamwe, bakaba ari bo ba mbere bashyira mu bikorwa Afurika y’ikoranabuhanga, urwego rw’abikorera rukaba umufatanyabikorwa wa mbere”.
Perezida Kagame yavuze ko igihe Afurika iteye imbere ku ikoranabuhanga, ari amahirwe meza ngo habeho kwihuza.
Ati ”Akenshi hakunze kubaho gushaka gusuzugura cyangwa gutatanya umugabane wacu, kubera impamvu nyinshi. Tuzi neza icyatuma tudakomeza gutyo. Afurika ishobora ubwayo kurinda inyungu z’abaturage bacu, tukongera isoko ryacu, binyuze mu kwihuza n’ubufatanye”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko kwihutisha ikoranabuhanga muri Afurika bidakwiye kugira uwo bitera impungenge, ko ahubwo bikwiye gufatwa nk’inzira yo kwihuza n’abafatanyabikorwa b’uyu mugabane.
Yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika bidakuraho imigenzo n’imihango isanzwe y’Abanyafurika, ko ahubwo Afurika igomba kurushanwa muri byose.
Perezida Kagame kandi yasabye Abanyafurika kwirinda gukoresha ikoranabuhanga, bareba cyangwa basoma ibitekerezo by’abandi gusa, ko ahubwo nabo bagomba kurikoresha bamenyekanisha ibikorwa byabo.
Ati ”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa, ngo dukoreshe interineti dusoma tunareba ibitekerezo by’abandi. Turi abavumbuzi, turatekereza, dufite ibyacu twagurisha, dufite ibyo natwe twabwira abandi”.
Perezida Kagame kandi yaboneyeho no kumenyesha abitabiriye Transform Africa Summit ya 2019, ko itaha ya 2020 izabera muri Guinea.
Rwasat-1, icyogajuru cya mbere cyakozwe n’abanyarwanda
U Rwanda ruzohereza mu isanzure icyogajuru cya mbere gikozwe n’abanyarwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kigera ku mezi abiri bitangajwe ko ruri mu bufatanye na Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani mu kugitunganya.
Magingo aya, iki cyogajuru cyamaze kurangira ndetse cyerekanwe mu imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Kigali Convention Centre ahari kubera inama ya Transform Africa iri kuba ku nshuro ya Gatanu.
Umushinga w’iki cyogajuru wagiyeho muri gahunda y’u Rwanda yo kugira ikigo cya mbere mu Rwanda cy’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ku buryo amakuru atangwa n’ibyogajuru atongera kuva ku by’abandi biba byishyurwa.
Mu Ukuboza 2018 abanyarwanda batatu bagiye mu Buyapani gukora kuri uyu mushinga ndetse no guhaha ubumenyi bwazabafasha mu gihe kiri imbere gukora icyabo ndetse no kuba babasha gukemura ikibazo ‘RWASAT-1’ yagira.
Magingo aya iki cyogajuru cyararangiye bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bafashijwe na Kaminuza ya Tokyo.
Rwasat-1 ni icyogajuru cya mbere gikozwe bigizwemo uruhare n’abanyarwanda kizifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda
Ku ruhande rw’u Rwanda, iki cyogajuru cyakozwe bigizwemo uruhare n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.
Gipima ibiro 3.8, mu minsi ya vuba kizashyikirizwa Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iby’isanzure, JAXA, ari nayo izakijyana kuri Sitasiyo icunga ikirere mbere yo koherezwa mu isanzure.
Kizoherezwa mu isanzure ku butumburuke bwa kilometero 400.
Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko ubutumwa abantu bakwiye gushyira imbere ari uko Abanyafurika bagomba “gukuraho imipaka yose ituma Afurika itabyaza umusaruro ahazaza hacu mu ikoranabuhanga.”
Perezida Kagame yavuze ko mu Nama ya Transform Africa ikoraniye i Kigali, ikintu cyose gikeneye kugira ngo Afurika itere imbere gihari cyangwa gihagarariwe.